Musanze: Abajyanama bemeje ingengo y’imari ya 2014-2015 ingana hafi miliyari 12.5
Abajyanama b’Akarere ka Musanze bari mu nama yo kwemeza ingengo y’imari ya 2014-2015.
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 24/06/2014  yarateranye yemeza ingengo y’imari ya miliyari 12 na miliyoni 353 izakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage no mu mishahara y’abakozi.
Nk’uko byagaragajwe na Raphael Rurangwa, Perezida wa njyanama, ngo iyi ngengo y’imari yiyongereyeho 20% ikazibanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo bizafata 32% by’ingengo y’imari ni ukuvuga hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe  68% ahwanye na miliyari umunani n’imisago azakoreshwa mu guhemba abakozi n’imikorere ya buri munsi y’akarere.
Muri iyi ngengo, akarere kazita guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hakorwa hegitare 100 z’amaterasi y’indinganire n’imiryango 210 yorozwe inka  muri gahunda ya Girinka.
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo,  hazakorwa imihanda ihuza imirenge itandukanye yo muri ako karere mu rwego rwo gukura abaturage mu bwigunge,  koroshya ubuhahirane no kugeza umusaruro ku masoko ku buryo bworohoje.
Akarere gafanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kazanubaka  ibigo nderabuzima, amasoko ya kijyambere,    kazatunganya imiyoboro y’amazi meza ndetse abaturage begerezwe n’umuriro w’amashanyarazi.
Perezida wa Njyanama, Raphael Rurangwa yatangaje ko imisoro n’amahoro yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 200 none  ikaba ari hafi miliyari 2,  yongeraho ko bafite gahunda yo kongera imbaraga mu misoro n’amahoro kugira ngo amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere ry’abaturage yiyongere.
Izo miliyari hafi 2 zizakoreshwa mu kugura kizimyamoto, gusana sitade ubworoherane no kubaka ubwiherero ku mashuri ndetse n’isoko rya kijyambere. Umwaka ushize ingengo y’imari yari miliyari 10 zisaga gato.