Gicumbi – Imiyoborere myiza yatumye amenya kuvuga igifaransa
Imiyoborere myiza iri mu bintu bifasha abaturage kugera ku iterambere ndetse bamwe rikabafasha kugira ubumenyi, umwe mu bageze mu zabukuru wo mu karere ka Gicumbi akaba abasha kuvuga indimi z’amahanga abikesha imiyoborere myiza.
 Mukarunyanjye Antoinette utuye mu kagari ka Nyamabuye umuduguu wa Gasiza mu murenge wa Byumba avuga ko kuba abasha kuvuga igifaransa abikesha imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda.
 Ngo imiyoborere myiza yamugejeje kuri byinshi harimo uburezi budaheza kuri we nk’umukecuru ugeze muzabukuru akaba yarahawe amahugurwa akihugura ngo byamufashije gukuririrana imyigire y’abana be kubera kumenya igifaransa.
Ikindi ngo ubu no kubana bakiri bato bose babasha kwiga ari umukire n’umukene bose imiyoborere myiza yabashyiriyeho uburezi budaheza.
Kuba rero uyu mukecuru w’imyaka 62 avuga ko yagiye abona amahugurwa atandukanye maze aza kubasha kuvuga igifransa kuburyo yumva yabasha kuganira n’umuntu uvuga igifaransa nta pfunwe bimuteye.
Ikindi ngo nubwo atabasha ku kivuga nk’ururimi yavukiyemo ngo yabasha kuganira n’uwo ari we wese ndetse n’ubwo hari bimwe atabasha gusubiza ariko ngo aracyumva kuburyo yamenya umuvugishije muri urwo rurimi icyo amubwiye.
Ashima kandi intambwe y’imibereho myiza amaze kugira kubera imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda kuko ubu amaze gutera imbere ugereranyije n’imibereho yari afite mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Avuga ko imiyoborere myiza yabigishije kwambara neza harimo no kwambara inkweto, kuryama heza ndetse no kugira isuku muri rusanjye.
Kubijyanye no kwiteza imbere si uyu mukecuru gusa ubivuga kuko nabamwe mubagore batuye muri aka karere bemeza ko bamaze kwivana mubukene babikesha ubuyobozi bwiza bubereye buri munyarwanda.