Muhanga : Abakozi b’akarere ka Muhanga bibutse abahoze ari abakozi ba za komini ya Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku nshuro ya gatatu abari abakozi ba komizi zari zigize ikitwaga Gitarama bazize jenoside bibukiwe ku biro by’akarere ka Muhanga, ahubatse urukuta ruriho amazina 43 y’abakozi bakoreraga za Komini zirindwi ari zo Nyamabuye, Rutobwe, Nyabikenke, Nyakabanda, Buringa, na Mushubati, aya mazina akaba arimo n’abahoze bakorera Perefegitura ya Gitarama.
Usibye kubunamira no kubaha agaciro bambuwe n’abishi, Kwibuka aba bakozi ni n’igihe cyo kongera kwisuzuma mu miyoborere yaranze igihugu ndetse no gushyigikira politiki y’imiyoborere myiza kuko ubuyobozi bubi ari bwo bwatumye habaho jenoside.
Gitarama yari igizwe n’igice kinini cya Nduga ngo yaranzwe n’umuco w’iringaniza mu butegetsi bwariho mbere ya jenoside nk’uko senateri Welals Gasamagera wavukaga i Mbuye, abitangamo ubuhamya.
Gasamagera avuga ko iyi politiki y’iringaniza yatumaga abana badafatwa kimwe mu mashuri, aho avuga ko mu buto bwe muri Mbuye, hari abanyeshuri batatu nawe arimo bigaga mu mashuri yisumbuye, bitandukanye cyane no kuba muri iki gihe abasaga 300 bari kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.
Hamwe n’izindi politiki mbi zo ku butegetsi bwa mbere ya jenoside, ngo zose zatumye igihugu kigwa mu icuraburindi rya jenoside ariko, ibi ngo bigomba gushingirwaho igihugu cyubaka amateka mashya meza.
Honorable Gasamagera avuga ko ibintu bitatu by’ingenzi ari byo ubuyobozi bw’igihugu bushingiyeho mu kubaka ejo hazaza heza, nk’uko umukuru w’igihugu Paul kagame aherutse kubitangaza ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, « nk’uko umukuru w’igihugu yabivuze, twahisemo ubumwe, twahisemo kubana kandi turabana, ku buryo n’ababibye amacakubiri mu banyarwanda, bakibaza uko twabigenje ».
Gukora no gutanga ibisobanuro kubo ubuyobozi bukorera kandi ni indi nshingano ubuyobozi bwiza bushingiyeho, kuko umuturage yemerewe kubaza abayobozi ibyo babakorera, hakiyongeraho no kureba kure kugirango u rwanda ruri imbere ruzagire icyerecyezo cyiza, bitandukanye n’uko abayobozi ba kera bakoraga.
« uku gutekereza birenze ya ndonke ya buri munsi kuko iyo utekereza kure ntuba utekerereza inda yawe, uba utekerereza igihugu, n’abanyarwanda, ntuba utekereza inda yawe ».