Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Jun 30th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Nyamasheke: Abaturage bamurikiwe ibizabakorerwa muri uyu mwaka

    m_m_NyamashekeDist

    Abaturage mu karere ka Nyamasheke barasabwa kurushaho gufata iya mbere mu kugena no gushyira mu bikorwa ibibakorerwa.

    Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki ya 26 kamena  2014 n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kubamurikira ibyo akarere kagezeho n’ibyo bateganya gukora umwaka utaha.

    Umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abaturage ko muri gahunda y’imiyoborere myiza igihugu gushyize imbere abaturage bakwiye gusobanurirwa ibibakorerwa bakabigiramo uruhare kugira ngo bibe ibyabo nk’uko aribo biba bije kugirira akamaro.

    Yabasobanuriye agira ati “umuturage wamenye ibigenda bimukorerwa atangira kumenya ko bya bikorwa ari ibye kandi ko uruhare rwe ari ingenzi , urugendo turimo rw’imiyoborere myiza, ibikorwa bigomba kuba ari iby’abaturage akaba ariyo mpamvu turebera hamwe ibyo twagezeho tukanarebera hamwe ibyo tuzakora umwaka utaha kugira  ngo  dufatanye turebe uko tuzabigeraho dufatanyije”.

    Umuyobozi w’akarere yishimiye ko bamaze kubaka imihanda harimo uwa kaburimbo ugiye kurangira, kuri ubu imirenge yose uko ari 15 ikaba yaramaze kugerwaho n’amashanyarazi , amazi akaba amaze kugera ku gipimo cya 80%, umwaka utaha akemeza ko bazaba bageze ku gipimo gishimishije, ubukene bukaba buri guhashywa mu mishinga itandukanye nka VUP,gusa akaba asaba ko ubuhinzi , ubworozi no kuboneza urubyaro byakomeza gushyirwamo ingufu.

    Kubwimana Yohani  ni umwe mu baturage ba Nyamasheke, avuga ko  kuba abaturage bahamagawe bakagishwa inama y’ibizabakorerwa ari ingirakamaro kuko nta muturage ushobora guseta ibirenge azi ko hari imirimo ye iri kudindira, bigatuma ibikorwa n’abayobozi abigira ibye.

    Mukantaho Josephine nawe yavuze ko kuba bicaranye n’ubuyobozi bukababwira icyo bubifuzaho nabo bakababwira icyo bifuza byerekana ko imiyoborere myiza igenda igerwaho kandi ibyo babona ntibibatungura.

    Yagize ati “hari ibintu byinshi byiza tujya tubona tutarabisobanuriwe cyangwa tutazi aho biva bikatubangamira, nk’ubu batubwiye ko umuhanda uzaca iwacu bakatubwira ibyiza byawo ntabwo twakumva ko ibiti byacu bazatema bizaba byangiritse, iyo tubonye basenya amazu ahazaca umuhanda twarabimenyeshejwe ntacyo bidutwara, kuba tumenya aho ibyo badukorera bigana ni byiza kandi natwe tuba tugomba kubisigasira”.

    Abaturage ba Nyamasheke basabwe kuba umusemburo w’iterambere bakamenya kunyurwa bakirinda, gusubiza  ibibazo uko bitari, mu gihe babazwa n’abashakashatsi bibwira ko baje kugira imfashanyo babaha, bagaharanira kuvugisha ukuri kuko biri mu bizatuma akarere karushaho gutera imbere nabo ubwabo barimo.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED