Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 3rd, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Rusizi: Barashimirwa intambwe bamaze gutera mu kwikorera ibibafitiye akamaro.

    m_Barashimirwa intambwe bamaze gutera mu kwikorera ibibafitiye akamaro

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yashimiye abaturage b’Akarere ka Rusizi intambwe bagezeho mu kwikorera ibibafitiye akamaro, bigaragarira mu bikorwa by’umuganda kuko bitabira ari benshi, akavuga ko ibyo ari ikimenyetso nyakuri cyo kwibohora.

    Yaboneyeho kubasaba gukomeza urwo rugamba bibohora  n’ingoyi y’ubukene bukigaragara mu baturage,baharanira kubona ibibahaza n’ibyo basagurira amasoko. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu murenge wa Muganza nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza uku kwezi kwa Kamena yari yifatanijemo n’abaturage b’uwo murenge.

     m_Barashimirwa intambwe bamaze gutera mu kwikorera ibibafitiye akamaro1

    Uyu muganda witabiriwe ku buryo bugaragara wari uwo gutunganya umuhanda Gakenke-Barrage ureshya na 3,5km, ukazahuza imirenge ya Muganza na Gikundamvura. Mu byo abaturage bawutezeho  hakaba gufasha abahinzi b’umuceri b’iyo mirenge yombi kugeza umuceri wabo ku nganda ziwutunganya mu buryo bworoshye, kuko ubundi ngo wasangaga uwo muceri uhera mu ngo cyangwa ku mbuga z’ubwanikiro kubera kubura inzira nziza yo kuwugeza kuri izo nganda. Uzanafasha mu yindi mihahiranire no mu buryo bwo kugera kwa muganga  barwaye nk’uko uyu muturage Vumiliya Alphonsine abivuga.

    Uyu muganda ngo watekerejwe bijyanye n’umunsi ngarukamwaka  wo kwibohora uteganijwe ku wa 04 Nyakanga, uyu mwaka, ngo ukaba ari ingirakamaro cyane ari na yo mpamvu uzitabwaho by’umwihariko nk’uko na byo byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.

    Mu butumwa bwe nyuma y’uwo muganda, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yashimiye muri rusange abaturage b’Akarere ka Rusizi  intambwe bamaze gutera mu kwikorera ibibafitiye akamaro, avuga ko icyo ari ikimenyetso nyakuri cyo kwibohora.

    Uretse uyu muganda, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwungukira byinshi mu bikorwa by’umuganda, kuko  nk’umwaka ushize wonyine ngo agaciro kabyo kabariwe amafaranga agera kuri miliyoni 600 z’amanyarwanda.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED