Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 3rd, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Huye: Hari byinshi urubyiruko rwishimira u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 yo kwibohora

    m_Hari byinshi urubyiruko rwishimira u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 yo kwibohora

    Abitabiriye inteko y’urubyiruko

    Mu byo urubyiruko rwo mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye rwishimira byagezweho mu myaka 20 yo kwibohora, harimo umutekano, kutavangura Abanyarwanda, n’ibindi bikorwa by’iterambere.

    Yvette Muteteri ni intore iri ku rugerero. Ati « nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, twageze kuri byinshi. Icya mbere umutekano, ubuyobozi bwiza buri wese yisangamo, … nta muntu ukigira ikibazo ngo akihererane, acyegereza ubuyobozi kandi bukamukemurira ikibazo nk’uko abyifuza.”

    Annet Tumusime na we ni intore iri ku rugerero. Ati « Twagejejweho amazi meza … amashanyarazi… »

    Emmanuel Nkurunziza  batazira Gatore we ni umuturage usanzwe wo mu murenge wa Tumba. Ati “Mbona abantu bafite umutekano  mu gihugu, kandi bakitabira imirimo yose ishoboka. Ikindi nishimira ni uko ivangura ry’amoko ryavuye mu Rwanda, ritakibaho.”

    Egide na we atuye i Tumba. Ati “Njyewe nishimira kuba igihugu cyaribohoye tukaba turi mu mutekano w’amahoro meza, kandi Abanyarwanda twese tukaba tubana mu mahoro. Nishimira kandi ko nta moko akibaho cyane, yaciwe mu gihugu. Ubu nta moko twese turi Abanyarwanda bamwe.”

    Silivani Rurangwa na we ati “jenoside yari yashenye igihugu. Ariko abantu bariyunze, barabana, baraturanye, barasangira, babana neza. Ikindi bakoze ibikorwa bibubaka, bibatenza imbere, u Rwanda mu bukungu rumaze gutera imbere. »

    Silivani na none ati « hubatswe imihanda, amavuriro, amashuri kandi ari Abanyarwanda babigizemo uruhare, biva mu mashuri abanza bigera ku myaka 12, ku buryo Umunyarwanda umwana yigira ubuntu nta kibazo. Mu mavuriro hari za mituweri, umuntu ararwara akivuza nta kibazo… »

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED