Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 3rd, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Urubyiruko rurasabwa kubungabunga ibimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize

    m_Urubyiruko rurasabwa kubungabunga ibimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize

    Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro, Lieutenant Colonel John Karega,  arashishikariza urubyiruko kubumbatira umutekano w’iterambere igihugu kimaze kugeraho kugira ngo hatagira uzongera kugisubiza mu  icuraburindi.

    Ibyo Lieutenant Colonel John Karega yabigarutseho tariki 30/06/2014 ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Rutsiro mu kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kwibohora no kubungabunga ibimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize.

    Impamvu yaganiriye n’urubyiruko akarushishikariza kurinda ibimaze kugerwaho ngo ni uko urubyiruko ari rwo rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu no gutuma kigera ku iterambere kimaze kugeraho.

    Ati “urubyiruko icyo rwiyemeje ruragikora, ibikenewe ni mwe mugomba gufata iya mbere kugira ngo mubigereho.”

    Imvano y’urugamba rwo kwibohora

    Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro yasobanuye ko intandaro y’urugamba rwo kwibohora ari ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda mu bihe byo hambere butoteza Abanyarwanda bamwe kugeza aho bamwe bavutswa uburenganzira bwabo bagahunga igihugu bakajya mu mahanga.

    Bagezeyo, kubera kutagira igihugu cyabo, ngo bahuye n’ingorane, ntibagira uburenganzira bwo kumva ko bagomba gukora ibyo bagomba gukora, haba kwiga, haba kujya mu buyobozi, ntibabishoboraga kubera ko bitwaga impunzi.

    N’Abanyarwanda basigaye mu gihugu ngo ntabwo bari bafite amahirwe angana kuko hari bamwe bumvaga ko bafite ijambo kurusha abandi bitewe n’agace bakomokamo.

    Urubyiruko ngo rwanze kubyihanganira rwiyemeza guharanira kugaruka no gutura mu gihugu cyabo, u Rwanda. Kubera ko bamwe mu rubyiruko rw’impunzi z’Abanyarwanda babaga muri Uganda bajyaga mu rugamba, aho barwanaga ku ruhande rwa Museveni, bamwe ndetse bakahagwa, basanze badakwiye gutakaza ubuzima barwanira igihugu kitari icyabo, biyemeza kurwanira igihugu cyabo cy’u Rwanda.

    Abasaza n’abakecuru na bo ngo babaga barabuze uko bagira bagasigara bategereje ko urubyiruko hari icyo ruzakora kugira ngo basubire mu gihugu cyabo.

    Tariki ya 1/10/1990 ni bwo urugamba rwo kwibohora rwatangiye. Mu ntangiriro z’urugamba i Kagitumba, bamwe mu bari bayoboye urugamba bararashwe bahasiga ubuzima barimo nyakwigendera Gen. Maj. Fred Rwigyema wari watangije ku mugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu.

    Ibyo ariko ngo nyibyabaciye intege kuko bari batangiye urugamba biteguye no kuhasiga ubuzima, ariko icyo barwanira bakakigeraho, ibyo bikaba ari na ko byagenze kuko urugamba rwakomeje kugeza ubwo bafata igihugu.

    Urubyiruko, imbaraga z’igihugu

    Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro, Lieutenant Colonel John Karega,  yakomeje aganira n’urwo rubyiruko ababwira ko urubyiruko ari rwo rwabohoye igihugu kandi ko n’ubu igihugu kikirukeneye kuko ngo kidafite urubyiruko nta cyo cyageraho.

     Ati “iyo tutaba urubyiruko, nta bandi bari kubikora ngo babishobore. Ni yo mpamvu rero urubyiruko icyo rwiyemeje ntabwo cyarunanira, rukigeraho.”

    Yagaye n’abasirikari b’Abafaransa baje mu gihugu nyamara aho kugira ngo bahagarike ubwicanyi ahubwo bagakingira ikibaba abicanyi bashyiraho icyo bise Zone Turquoise, ibi bikaviramo Abatutsi bari muri ako gace kwicwa ku buryo hamwe mu bice barimo habereye Jenoside mu buryo bukomeye harimo nka Murambi i Nyamagabe na Bisesero mu karere ka Karongi.

    Ati “ni yo mpamvu urubyiruko rufite akazi kanini ko kubumbatira ubumwe bw’iki gihugu.”

    Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu hakurikiyeho gahunda zitandukanye zirimo kunga Abanyarwanda, gushyiraho ubuyobozi bubereye abaturage, kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, uburenganzira bwo kwiga no kuvurwa kuri buri wese, n’ibindi.

    Ati « iri terambere mubona u Rwanda rugeraho, ntabwo byikora, ahubwo ni urugamba rwo kwibohora rugikomeza, kandi ni mwebwe Abanyarwanda mugomba kubigiramo uruhare, bikaba umuco, abantu bakishakamo ibisubizo.”

    Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro yabwiye urubyiruko ko rugomba kugaragaza uruhare rwarwo mu guteza imbere igihugu kuko rufite abayobozi beza, bahora bashishikajwe no gushaka icyateza imbere abaturage.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED