Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 4th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Bugesera: Ingengo y’imari yazamutseho 13% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize

    Perezida  wa njyanama y’akarere ka Bugesera, Kabera Pierre Claver

    Perezida wa njyanama y’akarere ka Bugesera, Kabera Pierre Claver

    Ingengo y’imari y’akarere ka Bugesera 2014-2015 ni miliyari 13 n’ibihumbi bisaga 800, ikaba yarazamutseho 13% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.

    Ibikorwa bijyanye n’iterambere nibyo byagenewe  ingengo y’imari itubutse ku rusha ibindi aho byihariye 39%. Ubwo iyo ngengo y’imari yemezwaga perezida  wa njyanama y’akarere ka Bugesera Kabera Pierre Claver yavuga ko igice kinini cy’ingengo y’imari kizaturuka muri guverinoma.

    Yagize ati “ ahantu hanini azaturuka ni muri leta, ayo akaba ajyanye n’imishahara y’abakozi andi akazava mu misoro n’amahoro y’akarere nubwo akiri make cyane ava mu karere kuko iyo uyarebye agera kuri 12% tukaba tugiye gushyiramo ingufu ngo azamuke”.

    Intumwa ya minisiteri y’imari n’igenamigambi Dusenge Enatha yasabye abayobozi gutekereza kucyakorwa muri gahunda yo kwigira kuko ibingana na 90% byayo biza hanze.

    Bamwe mu bagize njyanama

    Bamwe mu bagize njyanama

    Mu ngengo y’imari, abajyanama bemeje ko abakuru b’imidugudu n’abantu bo mu miryango yabo bane, kuri buri mukuru w’umudugudu bazarihirwa ubwisungane mu kwivuza.

    Abajyanama bari bifuje ko n’abandi bagize komite z’imidugudu batekerezwaho bakaba barihirwa ubwisungane mu kwivuza.

    Kabera aragira ati “ cyari igitekerezo kiza ariko reka duhere kubakuru b’imidugudu, uko ubushobozi bw’imidugudu buziyongera tuzabageraho”.

    Perezida wa njyanama yasabye abajyanama kujya bareba imishinga minini y’akarere kandi ko mu ngengo y’imari izajya yitabwaho.

    Ikindi abajyanama bagaragarijwe ni uko hari imishinga minini itari mu bushobozi bw’akarere, nk’imishinga  yo gukwirakwiza amazi, amashanyarazi , iyo gutunganya ibishanga n’indi, basobanurirwa ko hazakomeza kubaho ubuvugizi kugira ngo ibyo bikorwa remezo bigere ku baturage.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED