Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jul 9th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Nyamasheke: Mukarutesi mu myaka ye y’ izabukuru avuga ko u Rwanda rwateye imbere

    m_Mukarutesi mu myaka ye y’ izabukuru avuga ko u Rwanda rwateye imbere

    Mukarutesi Jyonovefa  ni umukecuru utuye mu mudugudu wa kirambo mu kagari ka kigoya mu murenge wa KANJONGO , avuga ko atazi imyaka ye ariko ko yakuze yumva bavuga ko barusha amahanga umwami wabo Musinga, akaba avuga yasanze abakobwa bakiri bato batambara imyenda, akemeza ko icyo gihe abayarwanda barangwaga n’ubumwe kubahana no gukunda igihugu cyabo.

    Mukarutesi avuga ko nyuma y’icyo gihe u Rwanda rwakomeje kurangwa n’ibintu bibi birimo irondakoko ndetse n’ubwicanyi bwagiye  buyobogoza igihugu, ibyo ngo bikaba bayaratumye abanyarwanda babaho mu rwikekwe no kudakundana.

    Mukarutesi ashima ko kugeza ubu abona rwa rukundo yakuze abona rutangiye kugaruka mu banyarwanda akabona ko inyigisho nziza bigishwa n’abayobozi babo nikomeza  uko abibona u Rwanda ruzongera kuba igihugu ntagereranwa kandi rwishimiwe n’abenegihugu.

    Yagize ati “turi kwibohora kuko twagarukiye habi, twese twari tuzi ko twahindutse twese, ariko si twese twahindutse nabi, ubu rero abanyarwanda bongeye kuba umwe, uku niko kwibohora rero kuko bigarura ibya kera aho abanyarwanda basabana abageni batareba amoko kandi bakabaho bishimanye na kwikekana guhari”.

    Mukarutesi ashima gahunda za leta zihari zo gufasha buri wese kugira aho yigeza, yaba abakecuru bagahabwa igituma bazatabaruka bishimye kuko bitaweho.

    Mukarutesi yemeza ko kuba akiriho abikesha Imana kuko atakwemeza ko ari uko yariye neza cyangwa indi mpamvu ko byose abikesha iyamuremye.

    Uyu mukecuru yabyaye abana umunani ariko kuri ubu avuga ko asigaranye abana babiri n’ubwo yemeza ko bashaje cyane .

    Agira ati “nsigaranye utwana tubiri kamwe ni agakobwa karashaje niko kantunze ariko undi mfite w’umuhungu ni agasaza rukukuri”.

    Mukarutesi avuga ko u rwanda nirukomeza kuyoborwa neza ruzagera kuri byinshi kandi ko abanyarwanda bakwiye gufatanyiriza hamwe bakubaka ibyo bamaze kugeraho.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED