Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jul 9th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Ruhango: Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

    m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

    Twagiramungu Jean Damascene ashimishwa n’ukuntu abaturage bashima ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

    Twagiramungu Jean Damascene utuye mu karere ka Ruhango ubana n’ ubumuga bwo gucika amaguru yombi yatewe n’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko iyo isabukuru yo kwibohora igeze buri mwaka, ashimishwa cyane no kumva abaturage birahira ibigwi ingabo zagize mu kubohora u Rwanda nawe ubwe yagizemo uruhare.

    Twagiramungu Jean Damascene w’imyaka 45, yinjiye mu gisirikare mu mwaka 1991 afite imyaka 23, yinjirira mu mutara afite intego yo kubohora igihugu cyari cyiyobowe n’igitugu.

    Kuri ubu ni umwe mu ngabo zavuye ku rugerero atuye mu mudugudu wa Bumbogo akagari Kanyamagana umurenge wa Ruhango, aho komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugero yamwubakiye inzu.

    m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu1

    Mu gihe cya saa yine z’amanywa twamusanze yicaye imbere y’umuryango  w’inzu ye ari mu kagare kagenewe ababana n’ubumuga, arimo gukina n’abana be babiri umugore we ari mu gikari mu mirimo itandukanye, twinjiye mu nzu ye isa neza cyane atangira kutuganirira uko yakomeretse.

    Avuga ko hari mu kwezi kwa 06/1994 ubwo bari Ishyorongi barwanya ingabo zari zimaze kwica abaturage mu mujyi wa Kigali, ngo niho bamutereye igisacu cyo mu bwoko bwa Grenade kiramuturikana kimukubita mu mugongo akomeraka atyo.

    Ati “byarambabaje cyane ukuntu twari turangije urugamba nzi ko nanjye ngiye kwishimira ibyo twagezeho, icyakora nanone ku rundi ruhande nashimishijwe n’uko bagenzi banjye babigezeho nta kibazo mfite.”

    m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu2

    Mu nzu ye yubakiwe na komisiyo ishinzwe gusbiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero

    Twagiramungu, ngo nubwo yakomerekeye ku ruganba, iyo umunsi wo kwibohora buri mwaka ugeze akumva uko abanyarwanda bawishimiye ngo yirengagiza ibyamubayeho nawe bikamushimisha.

    Habiyaremye Frodouard  uhagarariye komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugero, avuga ko batazigera batererana izi ngabo zamugariye ku rugamba.

    m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu1

    Nawe ngo afite intego yo kwigira

    kugeza ubu igihe iyi komisiyo igifite ubushobzi ibitaho uko bishoboka ariko ngo inabigisha uburyo bagomba kwigira. Uyu muyobozi akavuga ko ubushobozi bwa komisiyo niburangira bazabasigira inzego zindi za Leta zigakomeza kubitaho.

    Twagiramungu, Kugeza ubu ubuzima bwe bumeza neza ndetse ngo  nawe agomba gukomeza guharanira kwigira agasaba abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu cyabo kuko hari aho cyavuye kikaba gifite n’aho kimaze kwigeza.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED