Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jul 15th, 2014
    English / Feature / featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Rusizi: Abahoze muri Local defense bacyuye ikivi basimbuzwa umutwe wa DASSO

    Abahoze bazwi ku izina rya local defense 538 bacungaga umutekano bo mu karere ka Rusizi bakorewe ibirori byo kubasezerera muri izo nshingano, basubiza ibikoresho byose kandi basabwa gukomeza kuba ijisho ry’igihugu bafatanya n’abaturage kwicungira umutekano aho bazaba bari mu buzima busanzwe.

    m_Abahoze muri Local defense bacyuye ikivi basimbuzwa umutwe wa DASSO

     Uyu muhango wo gusezerera abitwaga local defense ukurikiye icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gusesa uwo mutwe ugasimbuzwa undi mutwe mushya witwa DASSO, district administration security support organ uzahabwa inshingano zo gufatanya n’inzego z’ibanze mu gucunga umutekano w’abaturage.

     m_Abahoze muri Local defense bacyuye ikivi basimbuzwa umutwe wa DASSO1

    Mu byo aba local defense basabwe, harimo gukomeza gufatanya n’abandi baturage n’inzego za leta mu gucunga umutekano ndetse gusubiza ibikoresho bari bahawe na leta mu gucunga umutekano, birimo umwambaro wabaranganga mu kazi, inkweto za gisirikare amapingu n’ibindi.

    Aba 538 bahoze ari local defense nabo bishimiye ko mu gihe bari bakiri mu nshingano zabo babashije kugera ku ntera nziza mu gucunga umutekano, bakaba banijeje abayobozi n’Abanyarwanda bose ko bitarangiriye aha kuko ngo bazakomeza gufatanya muri byose mu kubumbatira umutekano.

    Bamwe mu bahoze ari aba local defence bavuzeko n’ubwo basezerewe ngo aka kazi kabagejeje kuri byinshi birimo kumenya uko bitwara muri rubanda nko kurangwa n’ikinyabufura, kubaha ndetse no kwiteza imbere muri duke babonaga aho bacungaga umutekano ibyo kandi ngo bakaba bazakomeza kubigenderaho muri ubu buzima busanzwe basubijwemo.

    Uhagarariye polisi y’u Rwanda mu karere ka  Rusizi, Superintendent Sesonga Johnson  yabwiye abahoze ari local defense ko gusubira mu buzima busanzwe bitababuza  gukomeza gufatanya n’inzego za leta mu gucunga umutekano w’igihugu muri rusange, abasaba gukomeza icyo gikorwa kuko ari inshingano ya buri Munyarwanda.

    Superintendent Sesonga yabasabye kandi ko batanga igikoresho icyo ari icyo cyose bahawe na leta mubyo bakoreshaga mu kazi.

    Aba bahoze ari local defense basabye ko leta yabafasha mu kwiteza imbere mu buzima bagiyemo mu mibereho yo gutangira ubuzima busanzwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar atangaza ko akarere kabiteganyije ko hari gahunda zabateganyirijwe zizabafasha gutera imbere bakagera ku mibereho myiza.

    Uyu muhango wasojwe hatangwa ibyemezo by’ishimwe kuri aba bahoze ari local defense. Umutwe wa DASSO wasimbuye local defense uzakorera mu gihugu hose, ukazaba ufite inshingano zo gufatanya n’inzego zibanze mu gucunga umutekano.

     m_Abahoze muri Local defense bacyuye ikivi basimbuzwa umutwe wa DASSO2

    Abazemererwa gukorera muru DASSO nngo ni Abanyarwanda bafite byibura amashuri 3 yisumbuye, imyaka hagati ya 18 na 35, ubupfura n’ubunyangamugayo n’ibindi bizarebwa n’inzego z’umutekano nko kuba babashije kandi bafite ubuzima bwiza.

    Ngo mu karere ka Rusizi honyine bazakenera abagera kuri 300 bazinjira mu mutwe wa DASSO. Kuri ubu hari guhugurwa icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu 80 bazinjizwa muri DASSO mu minsi iri imbere.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED