Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 18th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Muhanga: Perezida Kagame arizeza Abanyarwanda iterambere ritajegajega

    Ubwo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasuraga akarere ka Muhanga kuwa 17/07/2014 yashimangiye ko icyo gihugu cyizakomeza gushyira ingufu mu bikorwa by’iterambere bagamije ko imibereho myiza y’Abanyarwanda izamuka kandi iterambere rigakomeza ubutajegajega.

    Perezida Kagame yagize ati « Hari imbaraga tuba dufite akenshi tudakoresha kubera ko abantu bibagiwe, abantu batabonye umwanya wo kubitekereza kandi ubushobozi buhari. Dukwiye ariko gukomeza kuba maso, tukanoza ibyo dukora buri munsi kandi iterambere dushaka tukaritegura tutarangaye. »

     Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku yatangaje ko aka karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro ariko ugasanga acukurwa nabi, hakabaho rimwe na rimwe kwangiza ibidukikije cyangwa gukora nabi bihitana ubuzima bw’abakora mu birombe.

    Yagize ati « Turacyacukura ku buryo bwa gakondo bikaduteza igihombo kuko bidutwara umwanya munini ndetse n’umusaruro umwe ukangirika tutibagiwe n’abantu bajya bagiriramo ibibazo bamwe bakahasiga ubuzima. »

    m_Perezida Kagame arizeza Abanyarwanda iterambere ritajegajega

    Abaturage b’akarere ka Muhanga bari bitabiriye ku bwinshi kwakira umukuru w’igihugu

     Asubiza iki kibazo, perezida w’u Rwanda yavuze ko uyu mutungo kamere utagomba kuba ikibazo ahubwo ko wakabaye ibisubizo ku Banyamuhanga n’Abanyarwanda muri rusange. Perezida Kagame yavuze ko hari imbogamizi mu iterambere zishobora kubaho mu gihe runaka ubundi bigahagarara, abantu bakabishakira ibisubizo bagatera imbere.

    Urugero umukuru w’igihugu yanenze mu iterambere ry’ubucukuzi ni ubwo buryo bwo gucukura amabuye y’agaciro ku buryo bwa gakondo kandi ubu hari uburyo buriho bwa kijyambere, u Rwanda rukaba kandi rufite ibikoresho n’uburyo bwo kugera kuri ubwo buryo bwa kijyambere gusa ngo hakabura kubitekerezaho.

    m_Perezida Kagame arizeza Abanyarwanda iterambere ritajegajega1

    Amabuye y’agaciro ni umwe mu mutingo kamere wiganje mu karere ka Muhanga

    Umukuru w’igihugu kandi yanenze uburyo ibikorwa bihera mu nyandiko kandi bikwiye kwihutishwa ngo bisange abaturage iwabo byihutishe iterambere ryabo. Aha yahereye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga kimaze umwaka kirangije gutunganywa ariko ugasanga kidasohoka ngo gishyirwe mu bikorwa kubera ko ngo cyitarashyirwaho umukono.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo kinini kitari ku baturage ahubwo ngo cyri ku bayobozi biyicarira ntibatekereze ngo bageze kure. Yagize ati «Ntabwo numva uburyo ibikorwa nka biriya bigaragara byagombye gutinda kandi dufite ubushobozi. » yashimangiye ko inzego nkuru zigiye gushyiramo imbaraga ibigenda biguru ntege bikihuta, abaturage bagahabwa ibikwiye ngo babashe gukora byinshi bishoboka bibateza imbere.

    Ibi kikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ngo bizagendana n’iby’ubuhinzi bugezweho, hongerwa ubuso buhingwaho no gukoresha neza amazi ku buryo bwo kuhira imyaka kandi ngo ubwo buryo burahari.

    m_Perezida Kagame arizeza Abanyarwanda iterambere ritajegajega2

    Perezida Kagame yitegereza bimwe mu bikorerwa mu karere ka Muhanga

    Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi bicarana ibibazo bakabikemura ari uko asuye ahantu runaka, akaba yasabye abayobozi bose kujya bacyemurira ibibazo by’abaturage ku gihe, kuko ngo ari yo nzira nziza y’imiyoborere myiza.

    Perezida Paul Kagame yemereye Abanyamuhanga ko ikibazo cy’umuhanda unyura muri Ndiza uhuza imirenge itandukanye na wo ugiye kubakwa neza, naho ivuriro ryasezeranyijwe Abanyakiyumba naryo ngo hakaba hagiye kwihutishwa imirimo yo kurivagezaho.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED