Gatsibo: Abayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye bashoje amahugurwa ku gukumira ibyaha
Abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye n’abakozi b’imirenge bashinzwe uburezi bagera kuri 360 bo mu Karere ka Gatsibo, kuwa 5 kanama 2014 bashoje amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Mu gihe cy’iminsi itatu, abari muri aya mahugurwa bigishijwe n’andi masomo arimo; indangagaciro z’igihugu, ubutwari, amateka y’u Rwanda, gukumira amakimbirane yo mungo ndetse n’uburere mboneragihugu.
Nshimiyimana Viateur, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gorora, yavuze ko ibiganiro we na bagenzi be bamaze guhabwa ari ingirakamaro cyane ko basobanuriwe impamvu zo kugira urahare mu kwicungira umutekano binyuze mu guhanahana amakuru kugihe.
Umwe mu batanze ibiganiro, IP Canisius Rutikanga, yavuze ko aya mahugurwa azafasha kugabanya ibyaha kuko abayarimo basobanurirwa n’uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati:“ Turimo turabigisha kubijyanye n’indangagachiro z’igihugu aho tunabakangurira kurangwa n’ubutwari.
IP Rutikanga yakomeje avuga ko umuntu adashobora kuba intwari mugihe adafatanije n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha. Aya mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye na Polisi y’igihugu, ndetse n’Itorero ry’Igihugu.