Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Aug 13th, 2014
    featured1 / National | By gahiji

    Rusizi: Abayobozi barasabwa guha abana uburere bugamije kubaka amahoro arambye

    Abayobozi b’inzego zitandukanye bafite aho bahurira n’uburezi mu karere ka Rusizi barimo abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’amadini n’amatorero, abayobozi b’imirenge n’abandi banyuranye barakangurirwa kwigisha abana uburezi bugamije kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babisabwe kuri uyu wa mbere tariki ya 11/08/2014, ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi 21 agamije gukumira imvururu zikurura intambara, jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi bihungabanya amahoro mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

    Abayobozi barasabwa guha abana uburere bugamije kubaka amahoro arambye

    Abayobozi batandukanye bitabiriye amahugurwa yo kubaka amahoro.

    Iyi gahunda yiswe “Rwanda Peace Education Program” (Gahunda y’uburezi bugamije amahoro) yashizweho igamije kongera kubaka amahoro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda aho wasangaga abantu benshi babuze amahoro kubera ibibazo bari bafite basigiwe na jenoside, akaba ari muri urwo rwego abayobozi bitabiriye aya mahugurwa basabwe kubabazwa n’ibyabaye mu Rwanda ariko na none uko kubabara kukabaviramo isomo ryo kutazongera  gukora Jenoside, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program, Kayirangwa Anitha.

    Kayirangwa yavuze ko bimwe mu bisubizo iyi gahunda izanye ari ukongera kubana neza kw’abanyarwanda bafite indangagaciro z’abanyarwanda.

    By’umwihariko abarimu basabwe gushyira muri gahunda zabo z’amasomo isomo rijyanye no kwigisha amahoro, mu mashuri buri mwarimu akabigira nk’umuco ku buryo atarangiza kwigisha isomo rye atabwiye abanyeshuri isomo ry’amahoro, kugira ngo abana aribo rubyiruko bakaba n’abayobozi b’ejo hazaza bazazamuke bafite gahunda yo kubaka igihugu banga ibigisenya.

    Umuyobozi wa Rwanda peace education program Anitha asaba abarimu kwigisha abana amahoro

    Umuyobozi wa Rwanda peace education program Anitha asaba abarimu kwigisha abana amahoro.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi, Bayihiki Basile yasabye abarimu kuzabohoka babwira abana amateka y’abanyarwanda ntacyo bikinze kuko aribyo byakubaka amahoro arambye.

    Yavuze ko hari abarimu benshi banga kuvuga amateka y’u Rwanda aho bamwe batinya kuvuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’abahutu ndetse n’ibindi bishingiye ku mateka yaranze u Rwanda,  bigatuma abana bagenda babyumvira ahandi kandi bakagombye kubibwirwa n’abarezi babo.

    Umuyobozi w'akarere ka Rusizi w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage asaba abarezi gutoza abana umuco w'amahoro

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi gutoza abana umuco w’amahoro

    Ibyo ngo bituma abana biga bafite ingingimira kuko hari ibyo baba batasobanuriwe abarezi bakaba basabwe gutinyuka kuvugisha ukuri imbere y’abana kuko aribyo bituma igihugu cyubakwa abana bakanakundana batitaye ku birebana n’amoko.

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingezi kuko atanga icyizere cy’amahoro arambye bityo ngo bakaba bagiye gukangurira abo bayobora kugira uruhare mu kubaka amahoro bayavuga buri munsi.

    Muri aya mahugurwa hifashishijwe amashusho atandukanye aboneka mu rwibutso rwa Gisozi agamije gufasha abahuguwe gusobanukirwa no kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED