Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Aug 19th, 2014
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Kamonyi: Umubano w’utugari tubiri twitiranwa watumye kamwe kigira ku kandi

    m_Umubano w’utugari tubiri twitiranwa watumye kamwe kigira ku kandi

    Akagari ka Muganza yo mu murenge wa Runda, n’aka Muganza yo mu murenge wa Karama twombi two mu karere ka Kamonyi dufitanye umubano kuva mu mwaka wa 2013. Abayobozi b’utu tugari  bemeza ko bigiye byinshi muri uwo mubano, dore ko kamwe kabarizwa mu mujyi akandi mu cyaro.

    Mutesa ernest, umuyobozi w’akagali ka muganza, i Runda

    Mutesa ernest, umuyobozi w’akagali ka muganza, i Runda

    Ngo igitekerezo cyo kugirana umubano wihariye “Jumelage”, cyazanywe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utu tugari kuko guhuza amazina byatumaga ababakuriye babitiranya. Igitekerezo bakigejeje ku Nama njyanama z’utugari twa bo, ziragishyikirira maze batangira kugenderana no kungurana ibitekerezo

    Uwizeye vestine, umuyobozi w’akagali ka muganza i karama

    Uwizeye vestine, umuyobozi w’akagali ka muganza i karama

    Akagari ka Muganza ko mu murenge wa Karama gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’akarere ka Kamonyi. Isoko y’ubukungu bw’abaturage baho, akaba ari Ubuhinzi nk’utundi duce tw’icyaro tw’akarere. Gafite ahantu nyaburanga nk’Ibitare bya Mashyiga n’ishyamba rya kimeza rya Bunyonga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, Uwizeye Vestine, avuga ko umubano bafitanye n’akagari ka Muganza ko mu murenge wa Runda gaherereye mu mujyi wa Kamonyi, ubafasha kumenya ibijyanye n’iterambere ry’imyubakire, no kujya inama ku bitekerezo by’imishinga ibyara inyungu yakunganira ubuhinzi kuzana amafaranga.

    Naho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Muganza , ho muri Runda, Mutesa Erneste, avuga ko mu mubano n’abaturage b’akagari ka Muganza wa Karama, bahungukiye imibanire myiza n’abo bayobora, ndetse ngo babigiyeho imikoranire iboneye n’inzego bafatanyije kuyobora.

    Ngo ubwo babasuraga, basanze Abunzi baho bafite Ikimina bahanahanamo amafaranga, bagarutse i Runda  ababo nabo bahita bakora nkacyo. Ngo bafatiye urugero ku gikoni cy’umudugudu cyo mu kagari ka muganza wa Karama, baboneraho gukangurira ababyeyi kwigishanya guteka.

    Mu gihe abaturage b’akagari ka Muganza wa Runda, bari mu gikorwa cyo kubaka ibiro byo gukoreramo, bagenzi ba bo bo muri Muganza wa Karama baje kubaha umuganda, no kumenyana n’abandi baturage batabashije kujyana na Komite z’ubuyobozi kubasura.

    Ubwo batahaga ibiro by’akagari ka Muganza wa Runda tariki 1/8/2014, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yashimye umubano w’utu tugari twombi, asaba abaturage baho kungukiramo byinshi kuko bombi bafite ibyiza bitandukanye.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED