Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Aug 31st, 2014
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Kamonyi: Urwego rubungabunga umutekano DASSO rurasabwa kuzarangwa n’ imikorere inoze 

    Abayobozi bakira DASSO

    Abayobozi bakira DASSO

    Kuva kuri uyu wa kane tariki 28/8/2014, mu karere ka Kamonyi hatangiye gukora urwego rw’umutekano rushya rwitwa DASSO (District Administrative Security support Organ).  Abayobozi n’abaturage barasaba abarugize kurangwa n’imikorere inoze mu gucunga umutekano nk’uko babihuguriwe.

    Uru rwego ruje gusimbura abalokodifensi baheruka gusezererwa mu kwezi gushize, rugizwe n’basore n’inkumi 59 barangije amahugurwa bamazemo amezi atatu ku gucunga umutekano. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yabasabye kuzakorana neza n’inzego zikorera hirya no hino mu mirenge no mu tugari, bita ku nyungu z’abaturage.

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubakurikiranira hafi no kubagira inama kugira ngo imikorere yabo irusheho kuba myiza. Basabwe  kuzarangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo, kwirinda ruswa n’akarengane kandi bagakora koko mu nyungu z’igihugu n’abagituye bose.

    Abagize DASSO, kamonyi

    Abagize DASSO, kamonyi

    Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu Karere ariwe Irakarama Albert, yemeza ko biteguye kuba umusemburo w’impinduka mu gucunga umutekano kandi bakazarangwa n’imyitwarire iboneye mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo babere abandi urugero. Ngo bazafatanya n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu buryo bunoze, bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba ndetse n’aho byagaragaye bakaba aba mbere mu gutabara.

    Ku ruhande rw’abaturage, bishimiye uru rwego rushya rwo gucunga umutekano. Ngo bizeye  ko bazaha serivisi nziza abaturage kuko bo bazaba ari abakozi bafite umushahara, bitandukanye n’abalokodifensi basimbuye kuko bo bajyaga babaka insimburamubyizi mu gihe babafashije kugeza uwahungabanyije umutekano kuri polisi.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED