Subscribe by rss
    Sunday 08 December, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Sep 6th, 2014
    English / Feature / featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Gisagara: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu bikorwa bagenerwa n’abafatanyabikorwa

    m_Abaturage barasabwa kugira uruhare mu bikorwa bagenerwa n’abafatanyabikorwa

    Buri mufatanyabikorwa yari afite aho yerekanira ibijyanye n’ibyo akora

    Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burasaba abaturage b’aka karere kujya baha agaciro ibikorwa bitandukanye bagezwaho n’abafatanyabikorwa kandi bakamenya kubifata neza no kubibyaza umusaruro w’igihe kirekire  biga kwigira kuko ubu bufasha butazahoraro.

    m_Abaturage barasabwa kugira uruhare mu bikorwa bagenerwa n’abafatanyabikorwa1

    Ibi biratangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi nyuma y’uko kuri uyu wa 03/09/2014 akarere gasinyanye imihigo y’umwaka 2014-2015 n’abafatanyabikorwa bagakoreramo, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu imurikabikorwa ry’aba bafatanyabikorwa riri kubera muri aka karere.

    Nk’uko bamwe mu batuye aka karere bamaze kugerwaho n’ibikorwa by’imiryango itandukanye ikorera muri aka karere, ngo ubufasha bahabwa bubagirira akamaro kenshi.

    Nyiransabimana Petronille utuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ka Gisagara, ni umupfakazi wabaga mu buzima bugoye bwa gikene ubu akaba amaze kugira aho yigeza abikesheje umwe mu mishinga ikorera muri aka karere. Avuga ko mu isambu afite nto mbere yahingaga ntagire icyo akuramo, ariko kuva aho yigishirijwe n’umushinga Action Aid uburyo bwo guhinga bugezweho, ubu ngo abona umusaruro umuhagije.

    Ati “Action Aid itaraza ngo itwigishe guhinga bya kijyambere tutavanga imyaka mu murima ndetse ikatwereka n’uko twita ku myaka, sinajyaga neza buri sarura nabonaga narumbije, ariko kuva aho banyigishirije ubu mu gasambu gato mfite gafite nka are 4 gusa nezamo nk’ibiro 150 by’ibishyimbo”

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara,Twagirumukiza Augustin,avuga ko imurikabikorwa no gusinyana amasezerano n’akarere bituma bamenya icyo abaturage babakeneyeho akaba ariho bibanda bakanaboneraho umwanya wo gusaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa bamenyekanisha ibyo bakeneye byabafasha kwigira.

    Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara,avuga ko buri mezi 6 hari komite y’abafatanyabikorwa ifatanya n’akarere kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’abafatanyabikorwa kugira ngo koko ibyateganyijwe gukorerwa abaturage bikorwe.

    Asaba kandi abaturage b’aka karere kumenya guha agaciro ibikorwa bakorerwa n’aba bafatanyabikorwa kandi bakamenya kubibyaza umusaruro bateganya ko ubu bufasha butazahoraho.

    Ati “Ibi bikorwa abaturage bagomba kumenya ko ari ibyabo bakabibungabunga, ariko kandi bagomba kumenya kubibyaza umusaruro, niba ari inyigisho zitandukanye bahawe bakazibyaza ibikorwa bibafasha kwiteza imbere birambye, bakamenya kwigira kuko izi mfashanyo zitazahoraho, iyo umushinga urangije igihe wihaye mu karere uragenda”

    Mu bafatanyabikorwa 47 bagize ihuriro ry’abafatanayabikorwa b’akarere ka Gisagara 40 nibo bitabiriye iri murikabikorwa ryashijwe uyu munsi tariki 04/09/2014.Bimwe mu bikorwa bafashamo akarere ni kubakira abatishoboye,kunganira gahunda ya gira inka n’andi matungo,gukwirakwiza amazi ndetse na gahunda zo kuringaniza imbyaro.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED