Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Sep 6th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Muhanga : Abanyeshuri barasabwa kugira uruhare mu guhashya impanuka zo mu muhanda

    m_Abanyeshuri barasabwa kugira uruhare mu guhashya impanuka zo mu muhanda

    Nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu, igaragaza ko impanuka 2468 mu mezi ane gusa, naho abantu 245 bakaba baraguye muri izi mpanuka, mu gihe abagera ku 1406 ubu bafite ubumuga bwakomotse kuri izi mpanuka.

    Ku isonga ku byateye impanuka ni uburangare bw’abashoferi aho ngo mu mpanuka zabaye, 90% zatewe n’amakosa aturuka ku muvuduko ukabije, uburangere bw’abakoresha umuhanda, hakiyongeraho gutwara imodoka basinze, cyangwa kwirara mu bakoresha umuhanda.

    Mu biganiro byo gutangiza ukwezi kwa polisi Umobozi wa polisi mu karere ka Muhanga  Supertendant Arbert Mpumuro, yavuze ko ibi byose byabaye bishobora kwirindwa kuko no mu bagenzi harimo abateza impanukuka cyane cyane iyo badatanze amakuru ku bimenyetso bigaragara bishobora guteza impanuka, agira ati, «  niba mubonye ahagaragaye umushoferi utwaye avuye mu kabari, uwiruka ndetse n’udashaka gukurikiza amategeko y’umuhanda, duhe amakuru ku gihe ».

    Usibye kuba amakuru akenewe gutangirwa ku gihe, ngo n’ibihano byikubye inshuro icyenda ku bakoze amakosa nk’aya atuma ubuzima bw’abantu buhatakarira.

    Supertendant Mpumuro anakangurira kandi abanyeshuri nka bamwe mu bakunze gukoresha umuhanda cyane kujya baharanira uburenganzira bwabo kuko usanga mu gihe cyo gutangira amashuri no gufunga usanga batwarwa nk’ibintu.

    Cyakora ngo polisi y’igihugu ubwayo ntiyakwishoboza gukumira izi mpanuka ari nayo mpamvu isaba ubufatanye n’abakoresha umuhanda bose kugirango impanuka zirindwe.

    Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku agaruka ku kibazo cy’impanuka mu karere ka Muhanga yagaragaje ko hari umuhanda mushya witaruye umujyi ugiye guhangwa kugirango hagabanuke ubwinshi bw’ibinyabiziga mu mujyi, uyu muhanda ukaba ngo uzatuma imodoka ziganjemo amakamyo manini zikomeza zigana i Huye zivuye i Kigali zitazajya zigomba guca mu mujyi.

    Cyakora ngo abantu bakoresha umuhanda nabo bagomba kwibuka agaciro k’urugendo rwabo haba ku nyungu z’ibyo bagiyemo, ibya babitanzeho ndetse n’ubuzima bw’abagukomokaho.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED