Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Sep 16th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Kicukiro ikomeje guhiga utundi turere mu kwesa imihigo

    Ubwo havugwaga uko uturere tweseje imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2014-2015, akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo n’amanota 76,1% mu gihe mu mwaka ushize kari kari hejuru cyane y’aya manota.  Aka karere kakaba kakurikiwe n’aka Ngoma mu Ntara y’Ibirasirazuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 75,8% naho uturere twa Huye mu Majyepfo ndetse na Ngororero mu Burengerazuba twagize amanota 75,7% tuza ku mwanya wa gatatu.

    m_Kicukiro ikomeje guhiga utundi turere mu kwesa imihigo

    Uturere twose uko ari 30 tweretswe uko twesheje imihigo 2013-2014

    Akarere ka Gatsibo ko mu Ntara y’Iburasirazuba niko karere kaje gaheruka utundi mu mihigo. Utundi turere aka  Kirehe kakaba kaje ku mwanya wa 5,aka6 Kayonza,utwa 7 Gisagara na Nyanza, utwa cyenda Nyagatare na Nyaruguru,aka 11 Karongi, Rusizi 12, Bugesera 13,Gicumbi 14,Gakenke 15, 16 Kamonyi,17 Nyamasheke,  18 Rutsiro,19 Nyarugenge,20 Burera,21 Nyamagabe,22 Nyabihu,23 Muhanga,24 Ruhango,25 Rulindo na Rubavu, 27 Musanze,28 Gasabo,29 Rwamagana,30 Gatsibo.

    Iki gikorwa cyari gisanzwe kimenyerewe  mu Rwanda kuva imihigo yatangira,kikaba cyarazanyemo agashya  mu mwaka ushize, ko kureba uburyo abaturage bishimira serivise bahabwa n’ubuyobozi,iki nacyo kikaba ari kimwe mu byatangiwe amanota muri iyi mihigo ya 2013-2014.

    Ubwo herekanwaga uko uturere tweseje imihigo ya 2013-2014 hanasinywa iya 2014-2015, abayobozi bongeye kwibutswa gushyiramo ingufu bagaharanira ko u Rwanda n’abarutuye barushaho kugera ku iterambere mu buryo bwihuse .

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba yagarutse ku kibazo cy’abanyereza umutungo w’igihugu aho yasabye ko cyacika burundu mu Rwanda,kuko uwo muco ari umuco mubi. Yongeyeho ko abanyereje umutungo badakwiye kuba bahindurirwa akazi gusa,ahubwo ko bakwiye kugarura ibyo banyereje bigasubizwa aho babivanye.

    Ikijyanye n’inkingi z’ubukungu,imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza hakiyongeraho n’uko abaturage babona serivise bahabwa n’ubuyobozi,bikaba ari iby’ingenzi cyane byagendeweho mu gusuzuma uko uturere tweseje imihigo.

    Uburyo bushya busigaye bukoreshwa mu gusuzuma imihigo,bukaba bwarishimiwe cyane n’abakozi batandukanye iyi mihigo ireba,kuko usanga umuntu  umwe umwe abazwa ukwe ,ibijyanye n’ishami akoramo n’uko imihigo yaryo yeshejwe,mu gihe abandi bakozi baba bari guha serivise abaturage nk’uko bisanzwe.

    Mu gihe itsinda rimwe risuzuma imihigo ryabaga riri kubaza umukozi ibyo yagezeho,irindi tsinda naryo ryabaga riri aho bimwe mu bikorwa biri mu mihigo byakorewe nyirizina,ryihera amaso rinasuzuma niba koko byaragezweho nk’uko byahizwe.

    Ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, akarere ka Ngororero kakaba kaje ku mwanya wa mbere mu turere tugize iyi ntara naho  mu gihugu kakaba kaje ku mwanya wa 2.  Akarere ka Karongi ku mwanya wa 2 mu Burengerazuba kakaba aka 11 mu rwego rw’igihugu.  Kagakurikirwa na Rusizi iri ku mwanya wa 12 mu gihugu ,ikaba iya 3 mu rwego rw’Intara.  Aka kane mu rwego rw’Intara ni Nyamasheke kakaba ari aka 17,Rutsiro aka gatanu mu Ntara kakaba aka 18 mu rwego rw’igihugu,Nyabihu aka 6 mu Ntara kakaba aka 22 mu rwego rw’igihugu naho Rubavu ikaba iya nyuma mu Ntara ikaba iza ku mwaya wa 25 mu rwego rw’igihugu .

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED