Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Sep 17th, 2014
    featured1 / National | By gahiji

    Musanze: DASSO irasabwa guhindura isura y’umutekano izwi muri musanze

    Aba-DASSO barahiye basabwe kurangwa na discipline mu kazi kabo.

    Aba-DASSO barahiye basabwe kurangwa na discipline mu kazi kabo.

    Abashinzwe umutekano mu rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) barasabwa gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga umutekano mu Karere ka Musanze bagahindura isura mbi y’umutekano mucye waranze icyahoze ari Ruhengeri n’Akarere ka Musanze by’umwihariko.

    Mu muhango w’irahira w’Abagize urwego rwa DASSO 93 wabaye ku mugoroba wo ku itariki 15/09/2014,  abayobozi ba gisivili na gisirikare bagarutse ku ndangagaciro zigomba kubaranga zirimo imyitwarire n’imyifatire isanzwe iranga abashinzwe umutekano muri rusange.

    Icyahoze ari Perefegitura  ya Ruhengeri yabaye indiri y’umutekano mucye mu gihe cy’intambara yiswe iy’Abacengezi muri 1997-1998,  no mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014 habaye ibikorwa bihungabanya umutekano mu Mujyi wa Musanze  byahitanye ubuzima bw’abantu.

    Abagize uru rwego bakomoka mu Karere ka Musanze bibukijwe ko bafite umukoro wo guhindura iyi sura mbi izwi kuri aka karere bafatanya n’abaturage n’izindi nzego gucunga umutekano kugira ngo hatazagira ubameneramo.

    Ngo kizira  kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kurya ruswa n’ibindi kuko bihabanye n’ibyo bigishijwe kandi uzatandukira akabigaragaramo ngo nta mwanya azaba afite muri urwo rwego azahagarikwa ku kazi.

    Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mpembyemungu Winifride  wakiriye indahiro yabo,  yabasabye kuba intangarugero muri byose  kuko  ari imfura z’uyu mutwe mushya.  Agira ati: “DASSO nk’urwego rw’umutekano rushya,  muri imfura za DASSO hano muri Musanze …turizera ko muzaba intangarugero kugira ngo n’abazagira igitekerezo cyo kubungabunga umutekano mu gihugu cyacu muzakomeze kubabera urugero rwiza.”

    Urwego rwa DASSO ( District Administration Security Support Organ)  rwasimbuye aba-Local Defense banengwaga imikorere mibi, ku bagize uru rwego rushya bemeza ko bagomba guhindura iyo sura mu baturage.

    Ngarambe Theogene ugiye kuyobora DASSO mu Murenge wa Gacaca ati: “Ibibi bya Local Defense ni byo tugiye guhindura, abasinzi, abasambanyi… hari ingeso nyinshi bakoze zidahesha agaciro igihugu cyacu.”

    Mugenzi we witwa Nyirakaboneye Furaha yunzemo avuga ko na bo baje kurinda umutekano nk’aba-local defense ariko imikorere yabo ikaba izaba myiza.

    Kuva tariki 01 Ukwakira  uyu mwaka bazatangira akazi mu mirenge bashyizwemo,  biteganyijwe  ko nyuma y’amezi atatu batangiye akazi, bazahabwa amapeti cyangwa amaranka hakurikijwe imyitwarire n’uko basohoza inshingano zabo.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED