Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Oct 11th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Rusizi: Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere

    m_Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere

    Abaturage bo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi barishimira impinduka y’ibikorwa by’iterambere  igaragarira mubikorwa bitandukanye bikomeje gukataza mu murenge wabo muri uyu mwaka wa 2014.

    m_Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere1

    Ibyo aba baturage bahagarariye abandi kuva mumudugudu kugera ku rwego rw’umurenge babigaragaje kuri kuwa 09/10/2014,  ubwo bishimiraga umwanya wambere uwo murenge wegukanye muguhiga indi mirenge mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, aho wabaye uwambere mu mirenge 18 igize aka karere ka Rusizi.

    bamwe mu baturage twaganiriye barimo Mukankundiye na Niyonsenga Emmanuel  bavuga ko bageze kuri uwo mwanya bawukwiriye kubera ibikorwa bitandukanye by’iterambere baharaniye kugeza mu murenge wabo birimo imihanda , amashanyarazi, amashuri nibindi ibyo ngo bikaba byaragezweho kubufatanye bw’inzego zose kubera imikoranire myiza ibaranga

    Nubwo ariko aba baturage bishimira iterambere umurenge wabo umaze kugeraho bavuga ko bagifite imbogamizi baterwa no kutagira amazi meza ibyo bikaba bikunze kugira n’ingarukambi kubuzima bw’abaturage bawutuye muri rusange , aha bakaba bifuje ko mu mihigo y’uyumwaka wa 2014-2015 basinyiye hazibandwa ku kwegereza abaturage amazi meza cyane cyane abaherereye mucyaro cy’uwo murenge dore ko ugizwe n’igice cy’umujyi nicyaro

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe INGABIRE Nadine Michelle avuga ko gukorera hamwe kw’abaturage n’abayobozi aribyo byatumye umurenge wabo uhiga iyindi yo muri ako karere gusa ariko nubwo babaye abambere ngo hari ibyo batagezeho neza birimo ubwisungane mu kwivuza ndetse n’amakimbirane akigaragara mu ngo zimwe na zimwe akaba yasabye abaturage guharanira kuzagera kubyo bahize muri uyu mwaka byose ijana ku ijana kugirango bazakomeze kuba abambere, naho kukibazo cyo kwegereza abaturage amazi yavuze ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi dore ko hari n’imishinga iteganyijwe kuzageza amazi meza aho atagera muri uwo murenge

    Inteko rusange y’abaturage bahagarariye abandi biyemeje gukomeza kuza ku isonga mu kwesa imihigo bavuga ko batazatezuka kunshingano zabo zo guharanira ko bakomeza gutera imbere bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu murenge wabo.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED