Gisagara: Kurwanya ibiyobyabwenge ni inshingano ya buri muturageÂ
Abatuye akarere ka Gisagara cyane cyane mu du santere dukunda kugaragaramo ibiyobyabwenge barasabwa kujya batanga amakuru ku gihe kugirango birwanywe kuko bigaragara ko biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage.
Kurwanya ibiyobyabwenge ni gahunda yagarutsweho cyane mu biganiro bitangukanye mu kwezi kw’imiyoborere myiza.
Ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z’inkorano n’urumogi ni bimwe mu bikunze kugaragara mu karere ka Gisagara.
Ubuyobozi bwagiye bugena ibiganiro bitandukanye ndetse hakanafatwa ingamba mu kubirwanya, kuko byagaragaye ko byangiza byinshi haba mu buzima bw’ubikoresha ndetse no kubo begeranye kuko bihungabanya umutekano. Ibi byose kandi akenshi bikaba biterwa n’uburyo izi nzoga  zikorwa  butizewe.
Hakizimana Eugene umwe mu batuye akagari ka Duwani mu murenge wa kibirizi akaba umwe mu bajyaga bacuruza izi nzoga z’inkorano arasobanura ko nyirantare ikorwa mu masaha make igahita inyobwa bitewe n’uko ishyirwamo imisemburo myinshi itandukanye n’isukari nyinshi.
Hakurikijwe uko yengwa ikanyobwa mu gihe gito, byumvikana  ko ari yakwangiza ubuzima bw’umuntu. Nyamara ngo abatuye akagari ka Duwani bakunda iyi nzoga, kuburyo banayigurana inzoga isanzwe.
Hagenimana Emmanuel ni umuturage muri aka kagari, avuga ko n’ubwo muri aka kagari hakunze kuba inzoga ya nyirantare, hanaboneka inzoga zisanzwe.
Hagenimana akaboneraho gusaba inzego z’umutekano kujya zishishoza igihe zigiye kumena bene izo nzoga kugira ngo zitazagira uwo zirenganya.
Hagenimana kandi anavuga ko abaturage biteguye gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya abenga nyirantare.
Ubu bufatanye ni nabwo ubuyobozi busaba abaturage, kandi ngo bakibuka ko nyirantare ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi abitangaza, ariko kandi zikaba zinagira ingaruka nyinshi ku baturage baba abazinywa n’abatazinywa kuko zijya zinatuma habaho guhungabanya umutekano, ihohotera n’urugomo.
Ati “Nyirantare n’ibindi biyobyabwenge byinshi usanga kumvisha abaturage ko bibica bitoroshye kuko byica mu gihe kirekire, ariko birazwi ko zangiza kandi zinagaragaza izindi ngaruka nk’urugomo, ihohotera n’ibindi, turasaba rero abaturage kujya bakomeza gutunga intoki aho babibonye hose kugirango tubice burunduâ€
Kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu nzira yo gufasha abaturage gukomeza inzira y’iterambere, cyabaye kimwe mu bikorwa byaranze ukwezi kw’imiyoborere myiza, ariko kandi iyi gahunda ngo ikaba izakomeza muri aka karere ka Gisagara kugeza ubwo ibi biyobyabwenge bizacika burundu.