Rutsiro: Abafatanyabikorwa bagaragarijwe imihigo akarere kihaye
Kuri uyu wa kane tariki ya 23/10/2014 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bibumbiye hamwe JAF Komezimihigo Rutsiro (Joint Action Forum), akarere kabamurikira imihigo bihaye uyu mwaka kabasaba kubafasha kuyesa hakirikare.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro bwana Byukusenge Gaspard  yavuze ko iyi nama yari igamije kwibukiranya imihigo akarere kihaye uyu mwaka no kureba uko yashyirwa mu bikorwa kandi hakanafatwa ingamba zo kuyihutisha ahari intege nke hagashakirwa imbaraga.
Ati†twaganiriye n’abafatanyabikorwa tubereka imihigo twihaye uyu mwaka ndetse tunabibutsa kudufasha kuyesa hakiri kare hagendewe ku ruhare rwa buri wese mukuyihutishaâ€
Umuyobozi w’akarere kandi yanavuze ko buri gihembwe bagomba kujya bahura nabo hakareberwa hamwe aho imihigo biyemeje igeze ahari ikibazo gishakirwe umuti hakiri kare.
Padiri Ntirandekura Gilibert ni umunyamabanga mukuru wa JAF yavuze ko mu izina ry’abanyamuryango ba JAF babonye imihigo akarere gafite uyu mwaka bakaba bishimiye umwanya babonye ubushize ndetse baniyemeza kuzagafasha kubona umwanya mwiza mu mwaka w’imihigo utaha.
Ati†muri iyi nama nk’abafatanyabikorwa twashimye mbere na mbere umwanya akarere kabonye umwaka ushize ndetse banatweretse ibyo biyemeje uyu mwaka tukaba natwe nk’abafatanyabikorwa tuzafasha akarere kuba kabona umwanya mwizaâ€
Padiri kandi yakomeje avuga ko akarere nako kagomba gukurikirana abafatanyabikorwa bakababa hafi kugirango bakomeze bibukiranye icyo buri ruhande rusabwa.
Akarere mu myaka ishize kakomeje kujya gatunga agatoki bamwe mu bafatanyabikorwa batihutisha gahunda bagombaga akarere bityo bigatuma akarere katabona umwanya mwiza binatewe n’uko hari ibyabaga bitarakorwa bikaba ari muri urwo rwego kiyemeje kujya gakorana inama kenshi n’abafatanyabikorwa.
Akarere ka Rutsiro umwaka ushize kaje ku mwanya wa 18 mu kwesa imihigo ,uyu mwaka kakaba karihaye intego yo kuza mu myanya 3 ya mbere ibona igikombe.