Nyagihanga: Mu kwezi kw’imiyoborere myiza bishimiye ibyo bamaze kugeraho
 Mu gihe Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kugenda gusozwa hirya no hino mu gihugu, abaturage bo mu mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugera birimo nko kwibumbira muri za koperative ndetse no kwitabira gukorana n’ibigo by’imali.
Ibo aba baturage babigaragaje kuri uyu wa 27 Ukwakira 2014, ubwo bari bateraniye mu nteko rusange y’umurenge wabo barebera hamwe ibyo bagezeho muri uku kwezi, ndetse banatanga ibitekerezo kubyo ubuyobozi bwafasha kugira ngo bazabashe kwesa imihigo baba barahize ku rwego rw’umurenge bityo n’akarere kagatera imbere.
Bamwe muri abo baturage twaganiriye nabo, badutangarije ko bimwe mubyo bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse bakagira n’uruhare mu gutegura imihigo no kuyishyira mu bikorwa.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kandi uyu murenge ngo wakiriye ibibazo by’abaturage 96 hakemukamo 70, mu bitarari byabonerwa umuti ngo ni ibishingiye ku mitungo y’ubutaka bigakurura amakimbirane mu muryango, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagihanga Niyibizi Jean Claude.
Niyibizi agira ati:â€Twagerageje gukemura bimwe mu bibazo twari twagejejweho n’abaturage gusa turacyahura n’imbogamizi mu bibazo bijyanye n’imitungo, aho usanga abantu babana badasezeranye bagirana amakimbirane ugasanga hazamo ingorane zo kubagabanya umutungo, icya mbere tubashishikariza ni ukubana mu buryo bwemewe n’amategekoâ€.
Ibi bibazo uko ari 96 bigaragara ko ari byinshi ugereranyije n’uko byabonetse muri uko kwezi kumwe gusa, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bukaba busaba abayobozi binzego z’ibanze, kongera ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage batarinze gutegereza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kuko ari inshingano zabo.