Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Oct 30th, 2014
    featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Nyamasheke: Abana barasaba uburyo bwo guhuriza hamwe ibihangano bazajyana mu nama y’igihugu y’abana

    Nyamasheke: Abana barasaba uburyo bwo guhuriza hamwe ibihangano bazajyana mu nama y’igihugu y’abana

    Abana bo mu karere ka Nyamasheke bahagararira abandi bana mu nama nkuru y’igihugu y’abana, bavuga ko batabona uburyo  bategura ibihangano bazasangiza abandi bana mu rwego rw’igihugu, mu gihe basanga abandi bana b’ahandi barabonye uburyo bwo kubitegura.

    Ibi byavuzwe mu nama y’abana bahagarariye abandi mu karere, itegura inama y’igihugu izaba ku itariki ya 20 Ugushyingo 2014, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2014 ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke.

    Muri iyi nama hari hagamijwe kumenya ibikorwa byakorewe abana mu rwego rwo kubarengera no guteza imbere uburenganzira bwabo no  kumenya ingamba zafatwa ku bibazo bikibangamira uburenganzira bw’umwana.

    Niyonkuru Steven atuye mu murenge wa Ruharambuga avuga ko umwaka ushize babashije kwitwara neza bakabona n’igihembo ariko ko ibyo bakoze babikoze mu masaha make byo kwirwanaho ku bw’amahirwe bakabasha kubona igihembo.

    Niyonkuru avuga ko nk’uko biba biteganyijwe ko abana bazahagararira abandi ,bazarushanwa mu bihangano bitandukanye, byari bikwiye ko hagenwa n’uburyo , bazashobora kwitoza nk’abandi bana bo mu tundi turere bajya bahura na bo.

    Agira ati “tuba mu mirenge itandukanye ntitwabyishoboza guhurira hamwe ngo duhuze ibyo tuba twahimbye, bisaba ko batubonera nk’iminsi nk’ibiri tukabikora ariko biracyari ikibazo kugeza ubu. Ubushize twarabikoze tugira amahirwe turatsinda baduha umupira wa basketball, gusa ntitwahora twizera ayo mahirwe”.

    Ujeneza Maurice ni umukozi muri komisiyo ishinzwe  abana avuga ko ibikorwa by’imyidagaduro y’abana byashyirwagaho ariko ko nta mafaranga baba barabigeneye ku buryo abana babasha kwitoza, akavuga ko ubwo byamaze kumenyekana izindi nzego zizabasha kugira icyo zibikoraho, ariko akavuga ko ibintu byose bitaharirwa komisiyo ishinzwe abana ko n’ubuyobozi bw’akarere bwashobora kugira icyo bubikoraho.

    Agira ati “ntabwo ibintu byose byakorwa na komisiyo ishinzwe abana n’akarere gashobora kugira uko kabigenza mu gihe amafaranga yo gukora ibyo bikorwa by’abana aba ataraboneka, gusa twizera ko ababishinzwe bashobora kuzagira icyo babikoraho mu minsi iri imbere”.

    Umukozi ushinzwe abana mu karere avuga ko kugeza ubu nta ngengo y’imari yateganyirijwe ibikorwa nk’ibyo.

    Uretse ibi, abana bavuga ko hari abana bagenzi babo bagita amashuri bakajya kumena amabuye no gukora mu cyayi, abandi bagakora imirimo yo mu rugo ibavunnye, mu gihe abandi bakigumya guhishirwa n’ababyeyi mu gihe bahohotewe, ibi ngo bikaba bigisaba gushyirwamo ingufu kugira ngo abana barusheho kubaho neza.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED