Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Nov 9th, 2014
    Block4--ibikorwa-National / featured1 / Latestnews | By gahiji

    Rusizi: Abayobozi bongeye gusabwa kurara aho bayobora

    12

    Bamwe mubayobozi b’utugari two mu karere ka Rusizi barasabwa kutagira uwo basiganira akazi kabo kuko umutekano w’abaturage uri mubiganza byabo, ibyo babisabwe n’umuyobozi w’ako karere mu nama y’umutekano yaguye yabaye ku wa 05/11/2014, nyuma yo kubona ko hari byinshi bigenda biwuhungabanya birimo Ipfu zitunguranye bigasanga abayobozi baraye muyindi mirenge

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko atazi impamvu abayobozi b’utugari batarumva neza ko bagomba kuba aho bakorera kandi ari itegeko, asaba ko uwumva atabishoboye yagaragaza impamvu byaba ngombwa agahindurirwa ahandi cyangwa agasezera imirimo igahabwa abayishoboye ,si abayobozi b’utugari gusa batarara mu tugari bayobora kuko hari na bamwe mu bayobozi b’imirenge batungwa agatoki ko kuba bataba aho bakorera.

    Bimwe mubyahungabanyije umutekano mu karere ka Rusizi muri uku kwezi gushize kwa 10, bigatwara n’ubuzima bw’abantu  ni impfu zo kwiyahura , kurohama mu kiyaga cya Kivu n’impanuka z’amamodoka atandukanye  bimwe muri ibyo ngo biterwa n’uburangare bw’ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bagwa mu bibazo bibaviramo kwitaba Imana.

    Nzeyimana Oscar avuga ko zimwe muri izo mpfu ziterwa n’uburangare bw’ababyeyi batita kubana babo bakajya koga mu kiyaga cya kivu ntawe ubaherekeje bityo bamwe muri bo bakarohama , nta kwezi gushobora gushira ikiyaga cya Kivu kidahitanye ubuzima bw’abantu akenshi, kandi abana bato nibo gihitana.

    Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi Colonel Bagabe Louis nawe yavuze ko mu gihe gito cy’amezi 2 amaze mu karere ka Rusizi asanga hari bamwe mubayobozi bata inshingano zabo bakajya kwikorera ibindi nyamara kandi igihugu kibibahembere iyo mirimo, yaboneyeho, gusaba abayobozi bose kwisubiraho mugutunganya akazi ka Leta biyemeje utabishoboye agasezera.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED