Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Dec 3rd, 2014
    Block2--ibikorwa-ibikorwa / featured1 / Latestnews | By gahiji

    Nyaruguru: Ruswa ntiracika mu nzego z’ibanze

    36

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko mu nzego zo hasi ku mudugudu n’akagari ngo hakiri ruswa, aho batunga agatoki abayobozi kubaka ruswa kuri gahunda ubusanzwe zigenerwa abaturage ku buntu.

    N’ubwo nta muturage wemera gutangaza amazina ye ngo asobanure neza uburyo iyo ruswa yakwa mu baturage, hari bamwe bemeye ko tuganira gusa ntibemera ko dutangaza amazina yabo.

    Umubyeyi utuye mu murenge wa Rusenge avuga ko mu kagari ka Raranzige aho atuye ngo nta muturage ubona inka muri gahunda ya girinka adatanze amafaranga ibihumbi 30, agatunga agatoki ushinzwe ubudehe mu mudugudu atuyemo.

    Ati:”kugirango ubone inka ni nko kubona ubwami bw’ijuru. Ni ugutanga amafaranga ibihumbi 30 ukayaha umukuru w’ubudehe mu mudugudu we n’umukuru w’umudugudu bakabona kukwandika nyamara Atari ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abivuga, we avuga ko inka zigomba kudukwira twese”.

    Uyu mubyeyi kandi avuga ko mu gihe umuturage yatswe ruswa kugirango akunde ahabwe inka, ngo nawe akora ibishoboka byose iyo nka ikaguma mu muryango we, ku buryo ngo mu gihe cyo kwitura ayitura uwo mu muryango we bityo bityo, umuturage w’umukene ntabone inka.

    Umugabo utuye mu murenge wa Mata, nawe yemeza ko hakiri ahantu harangwa ruswa, we agatunga agatoki urukiko rw’ibanze rwa Kibeho, avuga ko ngo ruca imanza rutabanje kumva abatangabuhamya barebwa n’urwo rubanza.

    Ati:”hari aho ruswa ikiri hake, nko mu rukiko uru rw’I Kibeho, jye narumiwe ndetse biranakabije, nawe se koko abantu baca urubanza nta mutangabuhamya n’umwe ubajijwe?Nagiyeyo kabiri kose nta rubanza mpafite ari uguherekeza ababurana, ariko narumiwe rwose”.

    N’ubwo ariko uyu mugabo adahakana uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa cyane cyane batanga amakuru aho bayikeka, anavuga ko ubuyobozi aribwo bukwiye kujya bucengera bukikorera iperereza, bukamenya niba nta ruswa yakwa abaturage bakabura uko bayitangaza.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois nawe ntahakana ko mu nzego zibanze harimo ruswa, gusa we akanongeraho mu masoko ya Leta, nk’ahantu naho haba ruswa ku kigero kiri hejuru.

    Ati:”mu isuzumamikorere duherutse gukora abaturage batubwiye ko hari  abayobozi b’utugari n’imidugudu babaka ruswa kugirango bakunde babashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya girinka, cyangwa se ngo babahe akazi muri gahunda ya VUP n’izindi. Ariko kandi si aho gusa kuko no mu mkitangire y’amasoko ya Leta haracyarimo ba rwiyemeza mirimo bacyakwa ruswa kandi bakayitanga nyamara kandi bujuje ibisabwa ngo batsindire isoko”.

    Uyu muyobozi akaba avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko igihe hari ubatse ruswa cyangwa bakagira aho bayikeka, bahita babimenyesha ubuyobozi uyaka n’uyitanga bahgahanwa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED