Ngoma: Igikombe begukanye bakizengurukije imirenge yose
Mu rwego rwo gukangurira abaturage gukora batikoresheje ngo begukane umwanya wa mbere mu mihigo uyu mwaka wa 2014-2015, igikombe akarere gaherutse kwegukana ku rwego rw’igihugu cyazengurukijwe imirenge yose.
Akarere ka Ngoma kegukanye igikombe cya kabili mu mwaka w’imihigo 2014-2015 mu kwesa imihigo, ari nabyo bibateye ishyaka bakiyemeza kuzaba abambere umwaka w’imihigo ukurikiraho.
Ubwo iki gikombe cyagezwaga mu murenge wa Kibungo kuri uyu wa 02/12/2014 ari nawo usoza iki gikorwa, abatuye uyu murenge bacyakiranye ibyishimo byinshi maze bavuga ko bagiye gukora uko bashoboye bakezegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Uwitwa Kayishema yagize ati †Tumaze kugera kuri byinshi tubikesha imihigo. Imihigo ni myiza yatumye iterambere ryihuta kandi twishimiye ko twatwaye igikombe tukaba aba kabili. Tugiye gukora tutikoresheje kugirango tube aba mbere kandi birashoboka.â€
Mu birori byo kwakira igikombe byabereye kuri stade Cyasemakamba, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko imihigo imaze kugeza byinshi ku karere ndetse ngo utabona ko batera imbere yaba ari  kwirengagiza.
Yagize ati â€Nta na rimwe nzahwema ,nta na rimwe nzaceceka ngifite umunwa wo kuvuga mbwira abanyengoma ko turi mu bihe by’ibisubizo, turi mu bihe by’amasezerano keretse indangare izarangarira kuri suruduwiri uwo ntazampeho. Hari ibyiza byishi twagezeho birimo hotel enye irimo n’iyi nyenyeri enye iri kurangira ndetse n’iyi stade.â€
Akomoza ku bikorwa bamaze kgeraho ari nabyo bakesha igikombe birimo stade Cyasemakamba bubatse, hotel iri kubakwa y’inyenyeri enye nkuko yakomeje kubivugira mu yindi mirenge ,ngo amanota mesnhi bayakuye ku buryo abaturage biyumva mu bikorwa bibakorerwa ndetse n’uburyo abaturage bakirwa (bafatwa) iyo bashaka service kugera ubwo n’ubushakashatsi bwabagize abambere mu tundi turere.
Uretse igikombe cyamuritswe, akarere kegukanye mu rwego rw’igihugu, hanamuritswe kandi igikombe begukanye ku rwego rw’intara ku mwanya wa mbere mu tundi turere mu Burasirazuba.
Imihigo ishimwa n’abaturage kuko yatumye iterambere ryihuta kuko buri mwaka umuyobozi ahiga ibyo azageza kubo ayobora bityo bigatuma akora atikoresheje ngo abigereho. Kubera iyi mihigo amahanga atangarira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’umuvuduko rufite mu iterambere n’izindi nzego.
Ibirori byo kumurika igikombe byabimburiwe n’akarasisi k’abantu bamurikaga ibikorwa bitandukanye bagezeho mu mihigo,maze bazenguruka umujyi wa Ngoma berekana igikombe batsindiye.