Gatsibo: intore zirasabwa kwita ku ndangagaciro yo kubahiriza igihe
Abatoza b’intore bo mu karere ka Gatsibo, barasabwa kwita ku ndangagaciro yo kubahiriza igihe nk’imwe mu ndangagaciro yatuma igihugu kigera ku iterambere ryihuse. Ibi abatoza babyibukijwe tariki 10 Ukuboza 2014 mu gikorwa cyo gutegura gahunda y’ibizakorwa mu Itorero icyiciro cyo gutumwa.
Umutahira w’Intore mu karere ka Gatsibo Umfuyisoni Bernadette, avuga ko nyuma yo kurangiza icyiciro cyo gutoza Intore ku itariki 7 Mutarama 2015 hazahita hakurikiraho igikorwa cyo gutuma Intore zizaba zirangije icyiciro cyo gutozwa.
Yagize ati:†Mu karere ka Gatsibo Itorero ririmo riragenda neza, Intore nazo ziri gutegurwa bihagije kuri site zose zigize Akarere uko ari 14, ku buryo biteguye gutangira ibikorwa by’urugerero mu mwaka utaha, ari nayo mpamvu dusaba abatoza bose kurushaho kwita ku ndangagaciro yo kubahiriza igihe kugira ngo ibyo bikorwa byose turimo duteganya bizarusheho kugenda neza.â€
Agaruka ku nshingano z’Itorero ry’Igihugu, Umfuyisoni yavuze ko icya mbere ari uguhindura imyumvire y’Abanyarwanda mu rwego rwo kurushaho kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu cye kandi ushobora kukitangira mu buryo bwose.
Ubusanzwe biba biteganyijwe ko Intore zirangije urugerero zitumwa mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere Igihugu birimo; gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Intore ziri hafi kurangiza icyiciro cyo gutozwa mu karere ka Gatsibo zose hamwe zigera ku 1914, uru rubyiruko rukaba rwose ari ururangije amashuli yisumbuye.