Ngororero: EACSOF irasaba abatuye akarere ka Ngororero kubyaza inyungu umuryango EAC
Nyuma y’uko ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (EAC) bishyizeho uburyo bwo korohereza ababituye gukorera muri ibyo bihugu ku buryo bworoshye, abaturage bo mu karere ka Ngororero barimo guhugurirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe.
EACSOF (East Africa Cicil Society Organisation Forum), irimo guha amahugurwa ingeri zitandukanye z’abtuye akarere ka Ngororero aho biteganyijwe ko hazahugurwa abagera ku 1200, nyuma nabo bakajya gukora ubukangurambaga mu baturage ku birebana no gukora ibikorwa bibyara inyungu mu bihugu bigize uyu muryango.
Nyirankundizanye Thacienne, ushinzwe akarere ka Ngororero mu gufasha abaturage kugera ku ntego za EAC, avuga ko abaturage bahugurirwa kumenya imikorere y’inzego zitandukanye z’uyu muryango, n’amategeko awugenga ndetse n’uburyo bashobora gukoramo ibikorwa byabo.
Avuga ko abaturage wasangaga bafata uyu muryango nk’ukora ibikorwa bya politiki gusa, ndetse bakaba badafite amakuru ahagije kubyo bashobora gukora muri uyu muryango, nk’abaturage bo ku rwego rwo hasi.
Mutemberezi venant wo mu murenge wa Muhororo wakurikiye aya mahugurwa avuga ko bumva uyu muryango uvugwa ku maradiyo ariko batazi ko nabo bashobora kuwukuramo inyungu zabo bwite.
Ubu avuga ko agiye gushishikariza abaturage bo mu gace atuyemo kugera mu bihugu biri muri uyu muryango bakareba amahirwe ahari bakuramo inyungo.
Kimwe mubyo avuga yanyuzwe nabyo ni uko imisoro yacaga intege abakora ibikorwa by’ubucuruzi yakuweho, ndetse no kwambukiranya imipaka bikaba bitakigoye nka cyera. Twagiramaliya anatole, perezidante w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Muhororo, we asanga nk’abagore bahagurukiye kwiteza imbere uyu muryango bakwiye kuwushoramo ibikorwa byabo.
Uyu mugore avuga ko yasobanukiwe ko nyuma yo guhuza gasutamo no koroshya uburyo bwo kwambukiranya imipaka, muri ibi bihugu byose hasa no mu rugo kuri buri mu nyarwanda kuko yahakorera nta nkomyi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero mwijwi ry’umunyamabanga nshingwabikorwa wako Niramire Nkusi, busaba abaturage kunoza umurimo, gutekereza mu buryo bwagutse bukorera hose ndetse no kongera umusaruro, mu rwego rwo kubyaza inyungu amahirwe bahabwa na EAC.
EASCOF igamije gufasha abaturage gusobanukirwa imikorere y’inzego za EAC, ndetse no kubagaragariza uburyo bakwagura ibikorwa byabo. Abagenerwa amahugurwa bazajya gukora ubukangurambaga mu baturage n’ abavuga bikumvikana, abayobozi b’imidugugu hamwe n’ abahagarariye abagore n’urubyiruko.