Rutsiro: Ihuriro ry’abadepite n’abasenateri rirakangurira urubyiruko kwirinda ubwomanzi.
Ihuriro ry’abadepite n’abasenateri rigamije guharanira imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda rirasaba urubyiruko kwirinda uburara kuko ari rwo Rwanda rw’ejo ahubwo rusabwa gukora cyane kugirango ruzateze imbere igihugu cy’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho n’intumwa y’ihuriro ry’abadepite n’abasenateri Honorable Uwiringiyimana Philbert ubwo yasuraga akarere ka Rutsiro tariki ya 29/12/2014 mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere ndetse no gufata ingamba zihamye zo kwirinda ibikorwa bibi ibyo aribyo byose.
Honorable Uwiringiyimana yatubwiye ko ihuriro ry’abadepite n’abasenateri rifite gahunda yoguharanira imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange ariko ngo urubyiruko nk’abenegihugu b’ejo hazaza nirwo rugomba kwitabwaho.
Yagize ati†ihuriro ryacu rigamije guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda ndetse n’iterambere ariko cyane cyane ryibanda ku rubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw’ejoâ€
Uwiringiyimana kandi yanakomeje atangaza ko urubyiruko rugomba kwirinda icyatuma rwangirirka harimo kumenya ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwirinda icyabasubiza inyuma.
Aganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri,abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abayobozi b’ibigo by’urubyiruko Honorable Uwiringiyimana yabasabye gufasha urubyiruko guharanira iterambere ndetse no kurufasha kwitwara neza rwirinda ikibi.
Jean Claude Tabaruka ni umuyobozi w’ishuri ryisumbuye GS College de la Paix yatangaje ko uruzinduko rw’intumwa y’ihuriro ry’abadepite ndetse n’abasenateri rwabashimishije ndetse rwanabafashije kuyigezaho ibyifuzo byabo kugirango kurera urubyiruko bizaborohere.
Ati†uruzinduko rw’intumwa y’abadepite n’abasenateri rwadushimishije kuko twaboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo kugirango dukomeze kurera urubyiruko mu buryo bwizaâ€
Honorable Uwiringiyimana yasabwe gukora ubuvugizi kugirango ibigo by’urubyiruko bive ku rwego rw’akarere bigere ku rwego rw’umurenge bityo urubyiruko rurusheho guhabwa inyigisho zitandukanye zo kwirinda uburara ikindi ni uko hasabwe ko abana b’abakobwa bazajya bapimwa bava mu rugo bajya ku ishuri ndetse banavayo kugirango hamenyekane aho batwariye inda zidateganyijwe kuko byakunze kuba urujijo aho wasangaga abana b’abakobwa batwara izo nda ariko hakabaho urwikekwe ku ishuri ndetse no ku babyeyi.
Honorable Uwiringiyimana yasoje asaba abo bireba bose gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,kwipimisha Virus itera SIDA ndetse no kwirinda ubusambanyi