Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jan 27th, 2015
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Abayobozi barasabwa kwitonda mu buryo basobanura amagambo ava mu ndimi z’ amahanga.

    Abayobozi barasabwa kwitonda mu buryo basobanura amagambo ava mu ndimi z’ amahanga.

    Amagambo  yo mu ndimi z’amahanga nka P.F, ( Planification Familial cyangwa Family Planning) ni amwe mu magambo ashyirwa mu majwi n’abadepite mu nteko ishinga amategeko ko bimaze kugaragara ko asobanurwa nabi bigatuma gahunda z’ubuzima zihura n’ikibazo.

    Nk’uko bisobanurwa na Honorable Izabiriza Médiatrice, ngo iyo uvuze ijambo PF abantu bahita bumva kuboneza urubyaro, ibi ngo bikaba byaranagaragaye ku bajyanama b’ubuzima yahuriye nabo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo.

    Abo bajyana b’ubuzima ngo bita cyane ku bagore batwite kurusha izindi gahunda mu gihe nyamara bagombye no kwita ku buzima bakanagira ubumenyi bwabibafashamo kumenya imibereho y’abatugare, aribyo byagombye gusobanura PF.

    Mu bisobanura Planification Familial, cyangwase Family Planning mu ndimi z’amahanga, bisobanura igenamigambi ry’umuryango mu magambo y’ikinyarwanda, ibi ngo bikaba binyuranye cyane n’uko bimeze mu bashyira mu bikorwa PF, cyangwase ibiyikubiyemo.

    Abayobozi barasabwa kwitonda mu buryo basobanura amagambo ava mu ndimi z’ amahanga.

    Kudasobanukirwa na PF ngo bituma abajyanama b’ubuzima batamenya aho bahuriye n’ibindi bikorwa bashinzwe, “usanga iyo ubajije abantu gahunda za PF abantu barimo n’abayobozi bavugango kuboneza bageze ku gipimo runaka, nyamara bakaba bashaka kuvuga kuboneza urubyaro, arikose dusobanuye neza niko bimeze koko? Kuboneza urubyaro ni kimwe mu bigomba gukorwa mu igenamigambi ry’umuryango”!

    Kuba PF isobanurwa nabi kandi ngo bituma ikibazo cy’imirire mibi kidakurikiranwa kuko ngo usanga abajyanama b’ubuzima basa nkaho mu nshingano bafite ikicyo kitarimo ibi bigaterwa n’uko igenamigambi ry’umuryango baryita kuboneza urubyaro.

    Depite izabiriza avugako imire abajyana b’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru bavugako batigeze bahugurwa cyangwa ngo bahabwe inshingano zo kuboneza imirire kuko ngo icyp bashyize imbere ari ugukurikirana abagore batwite, mu gihe nyamara aba bagore nabo bari mu bakunze kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi.

    Abadepite basabako gahunda zose zihuriye ku igenamigambi ry’umuryango zigomba gushyirwa muri PF, ibi ngo byanatuma abayobozi b’urugo umugore n’umugabo basobanukirwa n’ibyo bateganyiriza umuryango wabo kuko ngo usanga ubuken bwinshi bugaragara klu bagabo bahora mu nzoga mu gihe ngo iyo baza gusobanukirwa n’icyo PF bivuga bari bakwiye kujya babanza gutekereza kubyo batagaguza n’ibitunga imiryango yabo.

    Kuba abagabo ngo badasobanukiwe n’icyo PF aricyo bituma batibuka ko bafite guteganyiriza abana ahubwo bagateganyiriza utubari kuko ngo byagaragaye ko abakene benshi babyukira mu gacupa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED