Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jan 30th, 2015
    featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Huye: Félicité Niyitegeka yakuranye umutima wo gufasha

    Huye: Félicité Niyitegeka yakuranye umutima wo gufasha

    Aho niyitegeka felicite avuka

    Abaturanyi b’iwabo w’intwari Félicité Niyitegeka, bakaba ari n’abavandimwe be kuko abenshi bagira icyo bapfana mu miryango ya hafi cyangwa ya kure, bavuga ko n’ubwo abantu bamuzi nk’intwari yagaragaye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ngo n’ubundi yakuranye ubupfura.

    Abavandimwe n’abaturanyi batuye ahitwa i Vumbi ho mu kagari ka Ryakibogo, umurenge wa Gishamvu, akarere ka Huye, bavuga ko Niyitegeka yakundaga abana. Ngo iyo yazaga iwabo, yiga mu “mashuri makuru” yazaniraga abana impano, na bo bakamukunda, hanyuma akabigisha gusenga.

    Ngo aho arangirije kwiga, yabazaniraga imyenda yo kwambara.

    Claudine Nyiraneza, umwe mubamuzi twaganiriye avuga ko Félicité yari kuba amubereye nyirabukwe kuko ngo ari nyirasenge w’umugabo we mu muryango wagutse, agira ati “yari inkumi njyewe ndi umwana mutoya, yaba yaje twese abana tugahindira kwa Simoni kumuramutsa.”

    Akomeza agira ati “Twabaga twambaye ibicabari, ariko nta wageragayo yambaye umwenda mubi ngo atahe atambaye umwenda mwiza … Akaduha amasabune, akaduha amavuta, ababyeyi akabasaba kuzajya basiga abana babo…”

    Yerekana ingutiya ahingana yanduye, Nyiraneza ati “nturuzi nk’ikingiki, umuntu yagendaga ari cyo yambaye  akazamukana igitenge gishyashya. Rwose Felisita, ubutwari bwe, ntabwo yabugize muri jenoside, yarabuvukanye, ni ubwo yari asanganywe.”

    Ibi kandi ngo yari afite aho abikomora kuko n’ababyeyi be bakundaga gusenga kandi bakabanira neza abaturanyi. Harerimana Mukamana, mubyara we ubu uba mu nzu y’iwabo wa Felisita ati “se na nyina ndabazi gutya. Bari abantu bakunda abantu. Bakundaga abakene, bakamenya ubabaye, ukennye bakamuha icyo kwabara bakamufungurira bakamuha ibyo kurya.”

    Na none ati “abo basize nabo ni abantu beza, ni abakirisitu bakunda abandi rwose. Nta bukene tubagiranamo, uje abagana baramwakira, baba bafite ibyo bamufungurira bakamufungurira. Nta wubasonzera mu maso yabageze imbere. Na bo ni abantu beza .”

    Uwabaha urwibutso rw’intwari ikomoka iwabo

    Abavandimwe ba Felisita banatekereza ko bagize icyo bahabwa na Leta nk’urwibutso rw’intwari ikomoka iwabo byabashimisha.

    Fabiyani Ntegeye, mwene se wabo ati “n’iyo baduha inka tukamenya ko ari iy’umuryango wavuyemo intwari.”

    Yozafina Nyiraneza ati “byibura nibamenye n’uwo muryango wavutsemo intwari, bamenye n’abakene, n’abo Girinka itagezeho, natwe itugereho.”

    Nyandwi Siperansiya wakabaye muramukazi wa Felisita ati “Leta iramutse ibishatse natwe yareba icyo itumarira, ikadushimisha natwe nyine nk’uko twababaye. Yareba akantu yadukorera itwibutsa iyo ntwari yacu.”

    Yozafina Mukamabano na we ati “nk’umuryango yasize n’abaturanyi twari duturanye, ibyo ari byo byose yaraturengeraga. Nk’ubungubu nta nka abenshi dufite, habe n’ingurube…  na Girinka ntiyigeze itugeraho. Tuzi ko yari intwari, ariko nta kitugeraho ngo twumve yuko twari dufite intwari.”

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED