Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 31st, 2015
    featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Kamonyi: Ababonye inkunga Leta igenera abatishoboye bahamya ko bagize impinduka mu mibereho

    Kamonyi: Ababonye inkunga Leta igenera abatishoboye  bahamya ko bagize impinduka mu mibereho

    Umwe mubagezweho n’inkunga zitangwa na leta

    Umwe mubagezweho n’inkunga zitangwa na leta

    Umwe mubagezweho n’inkunga zitangwa na leta

    Abagenerwabikorwa ba Gahunda ya Gira inka n’aba gahunda y’iterambere ry’umurenge VUP, bo mu murenge wa Kayumbu, bahamya ko bagaragaza impinduka mu mibereho yabo bitewe n’uko izo gahunda zabafashije gutera imbere.

     Muri gahunda Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ifite yo kumanuka kureba imibereho y’abaturage; tariki 28/1/2015, Depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde basuye mu ngo, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kayumbu, babona inkunga babahamiriza uko imibereho yabo yahindutse.

    Anastasie Nyiramuruta w’imyaka 71 akaba atuye mu kagari ka Giko, amaze imyaka itatu ahawe inka ya Gira inka. Uyu mukecuru ngo afite uburwayi bwo mu nda bumusaba kunywa amata buri gihe. Ngo atarahabwa inka yagiraga imbogamizi zo kuyabona; none kuri ubu inka yahawe yamucyemuriye ikibazo kandi n’umusaruro w’umurima we wariyongereye. Ati”umurima nasaruragamo ibiro 20 by’ibishyimbo usigaye uvamo ibiro 100”.

    Bavukiriki Salumoni w’imyaka 89 ubona inkunga y’ingoboka ya VUP. Avuga ko ku myaka ye ntacyo abasha kwikorera ku buryo iyo atabona iyo nkuga we n’umukecuru we baba barapfuye. Ati” udufaranga bampa nitwo nguramo igikoma n’ibyo kurya ndetse n’imyambaro tuyigura mu ngoboka”.

    Abahabwa inkunga y’ingoboka bo muri uyu murenge bashinze Koperative yitwa “Ntugasaze”  bakaba barubatse  inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, banafite umushinga w’ubworozi bw’ingurube bororera mu kiraro rusange.

    Hari n’abakoze mu mirimo y’amaboko yatanzwe muri Gahunda ya VUP, abo nabo bagaragaza ko amafaranga bakoreye yabafashije kubona ibyo urugo rukenera nk’itungo ryo korora, kuriha ubwisungane mu kwivuza ; hari n’abasannye amacumbi ya bo cyangwa bakubaka inzu nshya.

    Mukansangana Annonciata na Mukakabano Donatille barishimira ko VUP yabahaye akazi, bakabona  amafaranga yo kwiyubakira amacumbi batuyemo kandi babasha gukora imishinga mito y’iterambere.

    Gahunda ya VUP abenshi mu batuye umurenge wa Kayumbu bavuga yabakuye mu bukene, kuva mu mwaka wa 2011 yafashije imiryango isaga ibihumbi 3500, ishorwamo miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu nkunga y’ingoboka, imirimo y’amaboko no mu nguzanyo kubashaka gukora imishinga. Naho gahunda ya Gira inka imaze kugera ku miryango 549 kuva mu mwaka wa 2006.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED