Kamonyi: Ibikorwa byubatswe mu Budehe bikeneye kwitabwaho
Mu nkunga y’Ubudehe Leta yahaye abaturage kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2008, abaturage bakozemo imishinga itandukanye y’iterambere.
Imwe muri  iyo mishinga ntiyarangiye indi ikeneye gusanwa,  abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bakaba basabwa kuyitaho.
Amafaranga y’Ubudehe atangwa, buri mudugudu wahabwaga ibihumbi 600 byo gukoramo umushinga w’iterambere. Bamwe baguzemo inka, abandi bakora imishinga y’ubuhinzi; ndetse hari n’abubatsemo amariba cyangwa amashuri y’inshuke.
Iyi mishinga yafashije abaturage muri gahunda z’iterambere. Urugero ni ishuri ry’inshuke ryubatswe mu mudugudu wa Bukimba, akagari ka Gihara ho mu murenge wa Runda. Iri shuri ngo ryari rikenewe cyane kuko nta yandi mashuri ari hafi yabo. Abakeneye kwiga bajya mu Rwunge rw’amashuri rwa Gasharara ruherereye mu bilometero bibiri, abana bato ntibabashe kugerayo.
N’ubwo abanyabukimba bishimira ishuri bubakiwe n’ubudehe; ntiryarangiye kubakwa kuko amafaranga yabaye make ndetse n’abaturage bakongeraho imisanzu ariko ntiryuzure.   Ayinkamiye Madelene perezidante w’ubudehe muri Bukimba, avuga ko hagikenewe ibintu byinshi ngo iryo shuri ritungane, birimo kurikorera amasuku no kubaka irindi abana bazimukiramo.
Mu ruzinduko rw’iminsi 10 abadepite bakoreye mu karere ka Kamonyi kuva tariki 24/1/2015, rwari rugamije kureba uko gahunda z’iterambere Leta igenera abaturage zishyirwa mu bikorwa, bagaragarijwe ikibazo cy’amashuri yubatswe n’Ubudehe yatangiye gusenyuka n’atuzuye, maze basaba abayobozi n’abaturage kwita kuri ibyo bikorwa kuko biba byagejejwe ku baturage ngo bizafashe benshi.
Depite Mukarugema Alphonsine aragira atiâ€ibyo bubatse muri ariya mafaranga ni ibyabo bigomba no kuramba. Niba bubatse nk’ishuri ry’inshuke abari bahari icyo gihe baryizemo ariko n’abana ba bo bazakomeza baryigemo. Bagomba gukomeza kubifata neza kuko ari ibyaboâ€.
Gukurikirana ibi bikorwa cyane cyane amashuri y’inshuke ngo bigiye kwitabwaho, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques akaba avuga ko bazayubaka bakoresheje gahunda z’umuganda n’imisanzu y’ababyeyi nk’uko bikorwa muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.Â