Rusizi: hagiye gushyirwaho abayobozi bashya
Mu karere Ka Rusizi hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza Kw’abakandida bahatanira imyanya y’ubujyanama Rusange mu mirenge ya Muganza , Bweyeye na Nkombo,  ibikorwa byo kwiyamamaza kubakandida kumunsi wabyo wa kabiri tariki 15/02/2015, byakomereje mu murenge wa Nkombo ndetse no mu murenge wa Muganza.
abakandida bahatanira imyanya bose ni 12 muri iyo mirenge uko ari 3. Nyuma y’uko buri mukandida amaze kugaragaza ibyo azageza ku baturage bibateza imbere igihe bazaba bamuhaye amajwi.
umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Mutabaruka Sylvestre yatangaje ko iki gikorwa kiri kugenda neza kuko ntawe utambikira ngo asebye mugenzi we.
Nyuma yo kwivuga ibigwi n’imigambi yabo bazanye mu guteza imbere no gukorera ubuvugizi imirenge bazabera abajyanama , abaturage batangaje ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko bifasha kugirango uwo bitoreye ari nawe ubavuganira mu nama njyanama y’akarere kuko aba abasha kubonana nabo no kumenya icyo bakeneye.
Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza bizamara iminsi 6 muri aka karere aho bizarangira tariki ya 20 /02/2015, hazakurikiraho amatora nyirizina yo gutora abajyanama Rusange bazahagararira iyo mirenge muri jyanama y’akarere naho ku wa 27/2/2015  batore umuyobozi w’akarere ka Rusizi n’uzaba umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage baherutse kwegura kuri iyi myanya nkuko umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Mutabaruka Sylvestre akomeza kubisobanura.
Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida wabereye mu mirenge ya Muganza mu tugari twa Gakoni na Shara ku wa 14 Gashyantare uyu mwaka naho kumunsi wa kabiri kuri iki cy’umweru bikaba byakomereje mu murenge wa muganza no Nkombo mu tugari twa cyarukara na ishwa .
Abajyanama bari kwiyamamaza kumwanya rusange w’ubujyanama rusange bw’umurenge wa Muganza ni Rurangwa Johnson, Hakuzumuremyi Joseph, Harerimana Frederic, Ndayisenga Eraste na Mukankunsi Olive, mu murenge wa Bweyeye ni Mbarushimana Hamimu, Bizimana Minani Deogratias na Nsigaye Emmanuel naho mu murenge wa Bweyeye ni Ndayishimiye Eric, Nshimyumukiza Michel, Rutaganda Vincent Derrick na Rugira Jean Nicolas