Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 5th, 2015
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Rwamagana: Inama y’umutekano yibanze kuri “Mutuelle”

    Inama y’umutekano yibanze kuri “Mutuelle”

    Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 3/03/2015, ihuje abayobozi bose kugeza ku rwego rw’akagari,  yibanze ku kwihutisha ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza, dore ko kugeza kuri iyi tariki bubarirwa kuri 75% by’abatuye Akarere ka Rwamagana.

    Uwizeyimana Abdoul Kalim, umaze iminsi igera kuri 7 atorewe kuyobora aka karere ka Rwamagana, yavuze ko umutekano rusange w’abaturage wifashe neza ariko ngo bakaba bashaka ko abaturage bagera ku mutekano w’ubuzima bwabo binyuze mu kugira ubwisunganemu buvuzi bwa “Mutuelle de Santé”.

    Bwana Uwizeyimana yavuze ko nubwo aka karere kageze kuri 75%, ngo bagiye kongera ubukangurambaga, abayobozi bakegera abaturage ku buryo mu byumweru bibiri bazaba bageze ku rugero bazishimira.

    Nubwo muri rusange Akarere ka Rwamagana kageze kuri 75% muri ubu bwisungane, hari imirenge yamaze kuzamura igipimo, nk’uwa Munyaga ugeze ku 101.1%  muri uyu mwaka wa 2014-2015.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bizumuremyi Pierre Celestin, avuga ko kwesa uyu muhigo hakiri kare bituruka ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse by’umwihariko, bikanyuzwa muri komite z’ibimina bya “Mutuelle”.

    Muri uyu murenge ngo bagira gahunda yo gutanga ubwisungane mu buvuzi hakiri kare ku buryo umwaka w’ingengo y’imari usozwa mu kwezi kwa Kamena, bageze byibura kuri 50% by’ubwitabire bw’umwaka ukurikiyeho, maze 50% gasigaye bakagashaka mu mezi atatu uhereye mu kwa Nyakanga.

    Muri aka karere, hari indi mirenge itarabasha kugeza no ku mpuzandengo rusange y’akarere. Muri yo harimo n’Umurenge wa Karenge ugejeje kuri 72.5%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwumuremyi Antoine, umaze amezi 2 ayobora uyu murenge, aremeza ko nibakora ubukangurambaga kandi bakegera abaturage, bazabasha kwitabira ubu bwisungane kuko abaturage bo muri uyu murenge bakunze kugira amafaranga ava mu buhinzi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye.

    Mutegarugori Melanie ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Munyiginya ugeze kuri 89.7%, na we aravuga bagiye kongera gukangura abaturage bataratanga uyu musanzu ngo kandi bizeye ko bazakuramo umusaruro usubiza iki kibazo.

    Abitabiriye iyi nama, bemeranyije ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bazongera guhura barebera hamwe ko abaturage bose bamaze kwitabira kandi ngo abatazabigeraho bazabazwa impamvu.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED