Rubavu: inama Njyanama yahwituye akarere mu kwita ku nshingano
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Rubavu ntibashimishijwe n’aho imihigo y’Akarere igeze mu mezi umunani y’ingengo y’imari ya 2014-2015 kuko haboneka ibitarakorwa kandi byagombye kuba byarashyizwe mu bikorwa.
54% niho imihigo y’Akarere ka Rubavu igeze mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka urangiye ibyahizwe bitaragerwaho ku buryo akarere gashobora kuzagaruka ku mwanya wa nyuma nkuko byagenze umwaka wa 2013-2014.
Nelson Mbarushimana umuyobozi w’inama njyanama y’akarere kaRubavu avuga ko ahereye ku mikorere y’abayobozi b’Akarere n’abakozi, inama njyanama y’akarere yabahwituye kugira ngo bashobore kwihutisha ibikorwa by’imihigo kuko hari ibitarakozwe kubera kubishyiramo intege nke.Â
Nelson Mbarushimana avuga ko abayobozi b’Akarere bagaragaza ko imbogamizi bahura nazo mu gushyira mu bikorwa imihigo ari ukubura amafaranga kubera ko atinda kubageraho, nyamara ngo nubwo bitemewe kuyobya amafaranga y’ibikorwa ngo akoreshwe ibindi, akarere gashobora gukoresha amwe muyo kinjiza avuye mu misoro.
Bimwe mu bikorwa bivugwa mu kudindira birimo urwibutso rwa Nyundo rwagenewe miliyoni 222 zatanzwe na LODA ariko ikibazo kikabonekera mu gutanga amasoko no gusesa amasezerano na Rwiyemezamirimo wari wahawe isoko hakaba hashakishwa undi.
Ibikorwa byo gucanira abaturage mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana bituma abaturage bo mu karere bafite amashanyarazi ari 24% mu gihe gutura mu midugudu bigeze kuri 79%, ikibazo kigaterwa n’imbaraga nke abayobozi babishyira mu gushishikariza abaturage kuyashyira mu mazu.
Akarere ka Rubavu kahize imihigo 57 mu mwaka w’ingengo w’imari wa 2014-2015, mu bukungu harimo imihigo 35, imibereho myiza y’abaturage 11, naho mu miyoborere myiza 11, ikibazo kikaba kiboneka mu mihigo y’ubukungu kubera ikibazo cy’amafaranga atabonekera igihe.
Nubwo imihigo mu bukungu haboneka myinshi yadindiye, umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza nawo ukomeje kugora mu karere ka Rubavu aho ukiri kuri 70% mu gihe hasigaye amazi 3 ngo umwaka urangire abaturage batatanze amafaranga bakaba badashaka kuyatanga kandi hasigaye igihe gito ngo umwaka urangire.
Mbarushimana umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu avuga ko kuba ibikorwa bitihutishwa biterwa n’uko nta nteguro y’igihe ibikorwa bizaba byagezeho n’uko bigomba gukorwa biba byateguwe n’uzabishyira mu bikorwa, asaba abayobozi gufatanya kugira ngo bashobore kugera ku mihigo biyemeje.