Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Mar 11th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Gicumbi – Urubyiruko rwiga muri kaminuza ya Byumba rwiyemeje gufatanya na polisi gucunga umutekano

    Urubyiruko ruri kuganira na polisi ikorera mu karere ka Gicumbi

    Urubyiruko ruri kuganira na polisi ikorera mu karere ka Gicumbi

    Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volonteers) biga muri kaminuza nkuru ya IPB (Institut Polytechnique de Byumba) rwiyemeje ubufatanye na Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi gucunga umutekano bafatanya gukumira ibyaha bitaraba.

    Ubwo bagiranaga ibiganiro na polisi ikorera mu karere ka Gicumbi tariki ya 6/3/2015 bagamije kureba icyakorwa ngo bongere imbaraga mu gukaza umutekano abanyeshuri biga muri kaminuza ya IPB bemeye ko bagiye gukumira ibyaha bitara.

    Ngo aba banyeshuri bajya gutekereza iki gikorwa bwari uburyo bwo gukomeza gusigasira umutekano w’igihugu no gufasha inzego z’ubuyobozi gukomeza gusigasira ubusugire bw’igihugu.

    Rudasingwa Rechard ni umunyeshuri wiga muri iyi kaminuza yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ko muri iki gikorwa biyemeje polisi hamwe n’ubuyobozi bw’akarere bwabemerera bakajya bajya guhura n’abaturage bakabashishikariza uburyo bakwirinda gukora ibyaha ndetse bakabasha no kubikumira bitaraba.

    Uhagariye polisi mu karere ka Gicumbi S/S Karangwa Murenge abaha sheke y’ibihumbi 100

    Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi nabwo bwishimiye iki gikorwa uru rubyiruko rwagize kuko bizafasha cyane gukumira ibyaha byagaragara muri aka karere biturutse kurugo rw’abaturage baba banywe icyiyobyabwenge cya Kanyanga nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre abitangaza.

    Mu gushyigikira ibikorwa by’uru rubyiruko kandi ngo bizajyana no kubongerera ubushobozi bwo kubasha kugera ku ntego biyemeje.

    Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kubagenera inkunga zitandukanye zirimo aho gukorera inama, ingendo zo kujya kwigisha abo baturage, n’indi mirimo itandukanye bazajya bakora mugikorwa cyo gukumira ibyaha bitaraba.

    Uhagariye polisi mu karere ka Gicumbi S/S Karangwa Murenge avuga ko bimwe mubikorwa byo gushyigikira uru rubyiruko byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko bahise barugenera inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 byo kurufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.

    Asanga bizagira ingaruka nziza kuko usanga akenshi ibikorwa urubyiruko rwagizemo uruhare bikunze kugera ku ntego ruba rwiyemeje.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED