Rubavu: Ukwezi kw’imiyoborere uzaba umwanya wo kumurikira abaturage ibyo bakorewe
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza bazibanda ku kwegera abaturage no kubamurikira ibyagezweho no kubagaragariza uruhare babigizemo nibyo basabwa kugira ngo bashobore gufatanya mu mikoranire.
Mu mwaka wa 2014 abaturage bagejeje ku karere ka Rubavu ibibazo bigera kuri 60 kandi byinshi byabonewe ibisubizo kuburyo ukwezi kw’imiyoborere myiza abaturage bazongera kwegerwa kugira ngo bakemuriwe ibibazo bihari no kungurana inama ku byabafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’ibikorwa remezo Kamayiresi Germaine akaba avuga ko mu kwezi kwahatriwe imiyoborere abaturage n’abayobozi bagomba guhsyikirana bakaganira kubyateza imbere akarere no gucyemura ibibazo.
Ukwezi kwahariwe imiyoborere gutangiye mu gihe abayobozi bamwe mubaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe batishimira uburyo abayobozi binzego zibanze babafatira amatungo mu kubishyuza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bikaba byaratumye akarere ka Rubavu kaguma ku kigereranyo cya 70%.
Nubwo abaturage basabwa kuzahura n’abayobozi bakaganira kubyateza imbere akarere ndetse n’abafite ibibazo bakabicyemurirwa, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu gakomeje guhamagarira abamwe mu ayobozi bafashe inka muri gahunda ya Girinka aho kuzigeza ku baturage bakazitwarira kimwe n’abatwaye amafaranga ya VUP kuyagarura.
Abaturage bakaba bavuga ko bamwe mubayobzi bafite imiyoborere yo kwikubira bazambya gahunda za leta zigenerwa abaturage.