Gakenke: Ntampamvu umukuru w’igihungu atakwongera kwiyamamaza ariwe bakesha imiyoborere myiza-abaturage
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kuri uyu wa 18/03/2015, abatuye mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke bongeye gushimangira ko bashaka gukomezanya indi manda n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kandi bakaba batabona impamvu habaho itegeko rimukumira kwongera kwiyamamaza.
Ngo kuba umukuru w’igihugu hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda by’umwihariko abatuye akarere ka Gakenke, babona babangamiwe n’ingigo ya 101 y’itegekonshiga ikumira President wa Republika kwongera kwiyamamaza bitewe nuko bashaka kwongera kumuhundagazaho amajwi.
Mu gihe hatangwaga umwanya w’ibibazo hagarayemo abagabo 2 basabaga ko ingingo ya 101 yahindurwa kuburyo bose bakimara kubivuga abandi baturage nabo aho bicaye babyishimiraga bagakoma mumashyi
Tomas Nizeyimana wo mu kagari ka Gisozi mu murenge wa Nemba yavuze ko president Kagame amaze kugeza kuri byinshi abaturage bakaba bamwishimiye cyane kuburyo bumva itegeko rimukumira kwongera kwiyamamaza ryahindurwa
Ati “ingingo ya 101 ikumira president wa Republika kwiyamamariza izindi manda, none twe abaturage kugeza ubu amaze kutugeza kubintu byinshi turamwishimiye cyane ntakuntu iyo ngingo yahinduka agasubiraho akongera kutuyobora mugihe tukimwishimiye kandi tutegereje ibintu byinshi cyane imbere yacu agikomeza kutugezahoâ€
Undi muturage utatangaje amazina ye ariko nawe utuye muri uyu murenge wa Nemba yavuze ko akurikije ibyo bamaze kugezwaho na nyakubahwa president wa Republika babona ingingo ya 101 ibabangamiye nk’abatuye umurenge wa Nemba
Agira ati “mubyukuri ibintu byinshi tumajije kugeraho byagiye bituruka ku miyoborere myiza, nkurikije ibyo nyakubahwa president wa Republika yatugejejeho iriya ngingo nanjye ya 101 iratubangamiye nk’abaturage bo muri Nemba twifuzaga kwongera guhundagazaho amajwi nyakubahwa president wa Republika mubidusabiye iyo ngingo yahindukaâ€
Ureste abafuzaga ko itegeko nshinga rikumira president kwongera kwiyamamaza rihinduka abandi babajije ibibazo bagiye basubizwa n’abandi berekwa uburyo bakoresha kugirango bicemuke
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba n’imboni y’akarere ka Gakenke Evode Imena wari umushitsi mukuru yijeje abaturage ko ubutumwa bwabo abushyikiriza abo bireba kugirango bazagire icyo babikoreho.