Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Mar 24th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016

    Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 

    Mu ngengo y’imari y’amajyambere y’umwaka wa 2015-2016 y’ Akarere ka Gakenke hashobora kutazagaragaramo imishinga ifite agaciro ka miliyari eshatu na miriyoni magana abiri (3.200.000.000) kubera ko iyi mishinga yaburiwe ubushobozi.

    Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016

    Iyi mishinga 9 igomba gutwara miliyari zisaga 3 irimo kubaka Laboratory y’amatungo kuko hari ikibazo mu karere cy’uko nta hantu hateganyije hashobora gusuzumirwa amatungo, Kubaka uruganda rutunganya ubuki mu murenge wa Minazi, Kubaka ibagiro ry’ingurube mu isoko ryo mu Ryabazira mu murenge wa Cyabingo, Kubaka za poste de santé mu tugari dutandukanye

    Haniyongeramo gusana imihanda (Kivuruga- Kamubuga, Gicuba- Janja hamwe nuwa Janja- Muzo- Kaziba), Gusana ibigo by’amashuri bishaje 240, Kubaka umuyoboro w’amazi wa Ruli no gusazura ishaje, Koroza abatishoboye muri gahunda ya Girinka no Gukora amaterasi y’indinganire

    Umuyobozi w’igenamigambi w’akarere ka Gakenke Kabaya Rulinda asobanura ko nubwo iriya mishinga itashyizwe mu ngengo y’imari ariko hari icyizere ko hari ibishobora kuzakorwa nubwo bitakorwa 100%.

    Ati “icyizere kugeza ubu kirahari ariko mubyukuri sinakubwira ko byakorwa 100%, kuko ibyo twizeye ko bizakorwa cyane cyane dufitiye ikizere, n’ibijyanye na biriya bya social kuko abafatanyabikorwa bacu benshi bagenda mubintu bya social kuburyo biriya byo gutanga inka nizeye ko bazazitanga kuko dusanzwe dukorana nabo bakazitanga, biriya byo kubaka poste de santé byashoboka wenda ntibubake nkizo twari dukeneye umubare, n’ibijyanye no gusana amashuri”

    Gusa ngo bizasaba kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa ubundi bigahabwa umurongo nyuma yo kumvikana ikizakorwa n’uburyo kizakorwamo

    Ubwo umushinga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO) wagiranaga ibiganiro n’abakozi ba karere ka Gakenke hamwe n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 19/03/2015 ku mishinga n’ibikorwa by’ingezi akarere kazashira mubikorwa mu mwaka w’ingego y’imari 2015- 2016

    Darius Rutaganira umukozi wa CLADHO yavuze ko nyuma yo gukora ingendo bakora bumva ibitekerezo by’abaturage bakora raporo bakayishikiriza minisiteri y’imari n’igenamigambi hamwe umutwe w’abadepite cyane cyane komisiyo ishinzwe iby’ingengo y’imari ya leta nyuma bikaba byagira icyo bitanga

    Agira ati “igihe umutwe w’abadepite uhura n’inzego zigenerwa ingengo y’imari baganira kungengo y’imari y’umwaka ukurikira,bagerageza kumva niba nta kintu cyaba cyaribagiranye kuburyo cyahabwa amafaranga mungengo y’imari, icyo gihe yo twabigaragaje mubyifuzo by’abaturage birashoboka ko amafaranga yandi aramutse abonetse cyagikorwa gishobora guhabwa amafaranga nkuko gishobora gusimburwa n’ikindi kugirango kibone umwanya”

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED