Umutekano ni imbuto y’ubuyobozi bw’ubuyobozi bwiza-Min. Musa Fazil Harelimana
Ubwo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana yatangizaga Itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha, kuri uyu wa Mbere,  tariki 30/03/2015, i Nkumba mu Karere ka Burera  yashimangiye ko umutekano usesuye urangwa mu gihugu cyose ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza.
Minisitiri Fazil agira ati “ Umutekano ni imbuto z’ubuyobozi bwiza hatari ubuyobozi bwiza nta mutekano. Itorero ritangijwe uyu munsi ry’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ariko no kubitahura, mufite akazi  gakomeye ni ukuvuga ngo dufite igihugu; dufite ubuyobozi bwiza dufatanye na bwo kugira ngo iki gihugu gikorerweho ibyiza; ntigikorerweho ibibi.â€
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, yabwiye abitabiriye itorero ko  Umutekano ni ishingiro ry’iterambere kuko  Abaturwanda b’ibyiciro bitandukanye  bakora imirimo yabo mu mudendezo usesuye, n’ abashoramari bakarushaho gushora imari mu gihugu iterambere rikarusheho kugerwaho.
Yabasabye  gusesengura ibyahungabanya umutekano  mu duce  batuyemo no gutanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe  kugira ngo  ibyo byaha bitahurwe kandi bikumirwe hakiri kare.
Ngo   inshingano  ya buri mu Munyarwanda gukorera ubushake yitangira  igihugu, agashimishwa ni uko hari umusanzu yatanze mu kubaka igihugu cye  kuko   nta wundi uzitangira u Rwanda  uretse Abanyarwanda bo ubwabo.
Ati “Tugomba guhora twitangira igihugu cyacu mu buryo bwinshi uvuga uti ‘nibura mu gihe cyanjye hari icyo nakoze kugira ngo u Rwanda rigire aho rugere.â€
Biteganyijwe ko mu gihe cy’icyumweru bazamara mu itorero bazahabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, gahunda ya “Ndi Umunyarwandaâ€Â banakore imikoro-ngiro, imyitozo-ngororamubiri,  akarasisi no gutarama bya Kinyarwanda.
Bazahabwa  kandi ubumenyi bujyanye n’ubukoreshabuke mu gukumira ibyaha buzabafasha gusohoza inshingano zabo neza.
Ingabire Vestine na  Kalisa Abdulkarim, bamwe mu  bitabiriye itorero ry’imbanzabigwi,  bavuga ko ubumenyi bazahakura buzatuma bakorana akazi kabo ubushishozi  barushaho gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Iri torero ryiswe “Imbanzabigwi mu gukumira ibyahaâ€Â ryitabiriwe n’ abantu 506 barimo urubyiruko rw’abakorerabushake n’inkeragutabara za polisi.