Gatsibo: Abaturage barasabwa kugira Igikorwa cyo kwibuka icyabo

Uhereye ibumoso ni Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba na Senateri Sebuhoro.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo muri iki gihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, barasabwa ko iki gikorwa kukigira icyabo bubahiriza banitabira gahunda zateganyijwe muri iki gihe cyose.
Ibi abaturage babisabwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2015, hari mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko intambwe Igihugu kimaze kugeraho, kitari kuyigeraho bitagizwemo uruhare n’abaturage, akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwegera abacitse ku icumu muri iki gihe bakabafata mu mugongo bakabahumuriza.
Yagize ati:†Iki ni igihe gikomeye tuba twibukaho abacu bazize uko baremwe, icyo dusaba buri wese ni uko akigira icye, ariko icyo tugendereye kurusha ibindi ni ukurwana no kudaheranwa n’agahinda n’ubwo hari abantu bagishaka gupfobya Jenoside.
Guverineri Uwamariya Yakomeje avuga ko mu ntumbero Igihugu cyacu gifite ari iyo Umukuru w’Igihugu ahora atubwira y’uko Abanyarwanda twahawe agaciro, ku buryo kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi burenze ubwo rwari rufite mu mwaka wa 1994.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi hanatangwa ubuhamya butandukanye. Ku rwego Rw’Intara y’Iburasirazuba ukaba wabereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagali k’Akabuga mu mudugudu wa Kagarama, iki gikorwa kandi cyasojwe na gahunda yiswe iy’agaseke hakusanywa amafaranga agera ku bihumbi 74 yo gufasha abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye.
Mu karere ka Gatsibo Jenoside nyirizina yatangiye tariki 6 Mata kugeza tariki 14 Mata 1994, muri iki gihe cyonyine inzirakarengane zigera ku bihumbi 14 nizo zari zimaze kwicwa, abenshi bakaba baraguye muri Kiliziya ya Kiziguro aho bari bahungiye.
Â