Subscribe by rss
    Thursday 19 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 10th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Mudende :bibutse Jenoside yakorewe abatutsi bagaya ingabo zabishe aho kubakiza

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    CommemorationdeniersfeaturedFightingGenocideHuman RightslevelprogramsRubavuvillage
    Mudende :bibutse Jenoside yakorewe abatutsi bagaya ingabo zabishe aho kubakiza

    Br Gen Murokore hamwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage ba Mudende

    Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 mu karere ka Rubavu byabereye mu midugudu yose. Mu murenge wa Mudende bavuga ko batibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuko yatangiye kubakorerwa 1991 bikorwa n’ingabo zari zishinzwe kubarinda.

    Mu buhamya bwatanzwe na Ndagijimana Theoneste wahohotewe n’ingabo zari iza Leta y’u Rwanda 1991 avuga ko abatutsi bari barize cyangwa bafite ubushobozi bahoze batuye muri Komini Mutura bishwe nyuma yo gufungwa no gutotezwa bitwa ibyitso.

    Ndagijimana avuga ko 1991 ingabo zabaga mu kigo cya Bigogwe zacuze umugambi wo kujya mu ishyamba rya Gishwati zikarasa zivuga zivuga ko zatewe n’inkotanyi, bwacya abatutsi bagafatwa bashinja kuba aribo babikoze.

    Mudende :bibutse Jenoside yakorewe abatutsi bagaya ingabo zabishe aho kubakiza

    Bamwe mubaturage baturiye ahahoze Kaminuza ya Mudende

    Abaturage bo mucyahoze ari Komini Mutura barafashwe barafungwa bitirirwa ibikorwa batazi, Ndabarinze  wari umuyobozi wa Komini yabavuganira bakamusaba ko aho gusabira imbabazi abatutsi yabanza akazisabira, ibi bikaza gutuma akurwa ku buyobozi ndetse akicwa n’umuryango we.

    Abaturage bari batuye muri Mutura bavuga ko Ingabo zari mu kigo cya Bigogwe  zagize uruhare runini mu kubahohotera no kubica, aho zazaga ku mututsi ufite amafaranga zikamutwara atakwigura akicwa naho abandi bagakorerwa iyica rubozo ryo gukubitwa ibisura no kubibashyira mu kanwa kandi bisanzwe bibaba(biryana ku mubiri iyo bigukozeho).

    Mudende :bibutse Jenoside yakorewe abatutsi bagaya ingabo zabishe aho kubakiza

    Inyubako iboneka inyuma y’abaturage niyo abahungiye Mudende biciwemo muri Jenoside

    Muri Kaminuza ya Mudende abahaturiye bavuga ko hiciwe abatutsi barenga 800 bikozwe n’ingabo za leta yagombaga kubarinda akaba arizo zibasanga aho bahungiye zikabateramo ibisasu nyuma y’uko bari bashoboye kunesha interahamwe zari zabateye.

    Mu gutangiza icyunamo mu murenge wa Mudende Br Gen Eric Murokore uyobora inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko bibabaje kuba ingabo zagombaga kurinda abaturage aribo zibahukamo zikabica.

    Br Gen Murokore avuga ko nubwo inkotanyi zitari zifite ubushobozi bwinshi zakoresheje imbaraga zidasanzwe mu guhagarika Jenoside kandi zizakomeza kubarindira umutekano asaba abaturage guhsyira hamwe barwanya ubacamo ibice hamwe no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED