Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Apr 14th, 2015
    featured1 / Kinyarwanda / Latestnews / National | By gahiji

    Nyamasheke: Bavuga ko  Kwibuka jenoside mu midugudu bibagira umwe

    Nyamasheke: Bavuga ko  Kwibuka jenoside mu midugudu bibagira umwe

    Abaturage batuye mu mudugudu wa Kabacuzi  mu kagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibukira mu midugudu bituma abaturage bose bagira uruhare rugaragara mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse bigashimangira ubumwe abanyarwandanda basanzwe bafitanye.

    Ibi babitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 kuri uyu wa kabiri  tariki ya 07 Mata 2015 muri uyu mudugudu.

    Nyamasheke: Bavuga ko  Kwibuka jenoside mu midugudu bibagira umwe

    Mukamugema Cansilde yarokotse jenoside yakorerwe abatutsi, kuri ubu ayobora umudugudu wa Kabacuzi  avuga ko iki gikorwa cyo kwibukira mu midugudu ari igikorwa gikomeye kandi gituma abantu bose bisanga mu bikorwa byo kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda, buri munyarwanda ntacikanywe n’ibiganiro byongera kwibutsa abanyarwanda aho bava ndetse n’aho bagana.

    Agira ati “twese turateraa tukaganira uwakoze nabi akigaya, ibiganiro bitangwa buri wese akabigiramo uruhare mbere ntabwo twagiraga umwanya uhagije ngo tuganire twese turi hamwe, ibi bituma duhuza imvugo kandi tukaruhuka”.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles, asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bafite yo kuganirira hamwe  bibuka uburyo abanyarwanda bashatse kurimbura bagenzi babo muri jenoside yakorerwe abatutsi , bikabaha amasomo yo kurushaho gushaka icyatuma ibyo u Rwanda rugezeho bidasubira inyuma ahubwo birushaho kwera imbuto.

    Agira ati “twigishijwe igihe kinini n’ingoma z’abagome urwangano kugeza ubwo barimbuye abatutsi barenga miriyoni, kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera ni uko mu miryango yacu mu mudugudu wacu tugira umuco wo gukundana kandi tukabitoza n’abana bacu, twubaka ejo heza h’igihugu cyacu buri wese aha agaciro mugenzi we, twamagana abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi”.

    Umudugudu wa kabacuzi ni umudugudu wegereye igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya kongo, bagatandukanywa n’amazi y’ikiyaga cya Kivu, abatutsi biciwe muri uyu mudugudu abenshi bajugunywe muri ayo mazi.

    Aka gace ni kamwe mu duce twarimo zone yari irimo abafaransa bivugwa ko byatije umurindi abicanyi, bagakomeza gukora jenoside mu gihe ahandi mu gihugu jenoside yari yahagaritswe n’ingabo za FPR-Inkotanyi, ibi bikagaragazwa n’uko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ari mbarwa muri aka gace. Abaturage b’uyu mudugudu wa Kabacuzi bubakiye mukecuru w’inshike Mukandekezi Marthe ndetse bamuremera imyaka yo kumutunga.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED