Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Apr 19th, 2015
    Feature / featured1 / Kinyarwanda / National | By gahiji

    Nyamasheke: Abiciwe mu cyayi no mu ishyamba rya Nyungwe na bo bibutswe

    Nyamasheke: Abiciwe mu cyayi no mu ishyamba rya Nyungwe na bo bibutswe

    Abatutsi bazize jenoside yabakorewe bari batuye hafi no mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe ndetse no mu cyayi cyo mu Gisakura, bibutswe n’abavandimwe ndetse n’abaturage bari baturanye.

    Muri uyu mhango bakaba baboneyeho gushyingura mu cyubahiro umubiri w’umuntu umwe wabashije kuboneka.

    Bikaba byakorewe aho bita mu Gisakura mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri mu karere  ka Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2015.

    Nyamasheke: Abiciwe mu cyayi no mu ishyamba rya Nyungwe na bo bibutswe

    Nk’uko bitangazwa n’abarokokeye muri ako gace, bavuga ko kuba hari abantu bagifite ubuzima mu bahigwaga b’abatutsi icyo gihe, babikesha Imana, abantu babashije kubahisha ndetse n’ingabo za APR zahagaritse iyo jenoside yakorewe abatutsi.

    Tereza Mukaruzige avuga ko byari bikomeye cyane, ubwo abicanyi batangiraga guhiga umututsi wese ngo yicwe, byatumye bahita bajya kwihisha mu cyayi ndetse no mu ishyamba rya NYungwe begeranye cyane.

    Souprefet  witwa Laurent Terebura ngo yaje kuza mu modoka ye afite umuzindaro agenda abwira abantu bose kuva mu bwihisho kugira ngo barindirwe umutekano, maze bahita babapakira mu modoka y’idayihatsu babatwara I Nyamasheke bose barabatsemba.

    Nyamasheke: Abiciwe mu cyayi no mu ishyamba rya Nyungwe na bo bibutswe

    Agira ati “abantu benshi bari bahungiye ku ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, abandi bari mu bwihisho, superefe Terebura Laurent aza avugira mu mizindaro ko abantu bose baza bakajya ahari umutekano bahageze abapakira ubugira kabiri, babajyana I Nyamasheke, nta n’umwe wagarutse bose barishwe ndetse n’abasigaye mu ruganda n’abari muri Nyungwe cyangwa mu Cyayi baraje barahumbahumba bose barabica”.

    Umuyobozi  wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye abaturage kwibuka baharanira ko ibyabaye bitazongera, bityo bagafatanya mu kurwanya ababa bagifite ibitekerezo bihembera amacakubiri.

    Bahizi yagaye cyane ingoma ya Habyarimana yateguriye ubwicanyi abaturage bayo bakundaga igihugu kandi banagikorera, asaba abaturage kuvugisha ukuri ku byabaye  no kwishimira ko noneho bafite abayobozi babakunda kandi babafitiye umugambi mwiza wo kububaka aho kubasenya.

    Agira ati “ntibyumvika ukuntu Habyarimana n’abambari be bishe abaturage babo, bakabategurira kwicwa urw’agashinyaguro, gusa guhanuka mu ndege nicyo gihano Imana yamuhaye, ntiwabona izina waha abakoze biriya, dufite ubuyobozi bwiza turabizeza ko biriya bitazasubira”.

    Kuri uyu munsi hashyinguwe umubiri umwe wabashije kuboneka, muri uru rwibutso rwa Gisakura rushyinguyemo abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi  bagera kuri 25.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED