Kwandika amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, bumwe mu buryo bwo kurwanya abayipfobya- Ntagengwa Vital
Vital Ntagengwa, umunyamategeko muri Komisiyo y’iguhugu yo kurwanya jenoside (CNLG), avuga ko kwandika amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ari bumwe mu buryo bwo kurwanya abayipfobya.
Ibi yanabigarutseho ubwo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku itariki ya 28/4/2015.
Ashishikariza abarokotse jenoside gushyira mu nyandiko inzira y’umusaraba banyuzemo ndetse n’uko ababo bapfuye yagize ati “jenoside uko yagenze tugomba kubyandika, kuko igihe dufite ibyanditse bigaragaza uko yagenze nta wuzayihakana.â€
Avuga kandi ko muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside batangiye kwandika ibitabo (monographies) ku habereye ubwicanyi hose, kugira ngo bitazavaho byibagirana.
Ntagengwa kandi avuga ko ubundi buryo bwo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside ari ukwandika abantu basubiza ababa banditse bayipfobya cyangwa bayihakana.
Ati “abafite smartphone nibazikoreshe, abandi bifashishe mudasobwa, ariko twandike dusubiza abapfobya jenoside kuri za interineti. N’abashoboye kwandika nibabikore turwane urugamba rw’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi.â€
Abapfobya jenoside na bo yabageneye ubutumwa bugira buti “abavuga ngo habaye jenoside ebyiri, bazatubwire uwahagaritse iya kabiri. Ese iyo ya kabiri yo yateguwe na nde, ko ubundi jenoside itegurwa na Leta?â€