Huye: Urubyiruko rwandikiye inteko ruyisaba ko itegeko nshinga ryahinduka
Urubyiruko rwo mu karere ka Huye rwandikiye inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ruyisaba ko ingingo ya 101 muri iryo tegeko igena manda z’umukuru w’igihugu yahinduka, kugirango ruzabashe kongera gutora perezida Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu.
Uru rubyiruko rutangaza ko rujya kwandika iyi baruwa, ibitekerezo byaturutse mu rubyiruko guhera mu midugudu kugeza ku rwego rw’akarere, maze bahitamo kwandika ibaruwa basaba inteko ishinga amategeko ko yahindura ingingo ya 101, mu itegeko nshinga.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Huye Busumbigabo Albert, ashyikiriza iyi baruwa umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Mbabazi Rosemary, yavuze ko urubyiruko rwo mu karere rwifuje ko iyo baruwa yanyura muri minisiteri y’urubyiruko, hanyuma iyo minisiteri iakaba ariyo igeza iyo baruwa mu nteko ishinga amategeko.
Yagize:†Urubyiruko rwo muri Huye rwifuje ko binyuze muri minisiteri yarwo, mwabafasha kugeza iyi baruwa isaba ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yahinduka, kugirango bazabashe kongera kwitorera Perezida Paul Kagame, kuko yahaye urubyiruko iterambere rigaragaraâ€.
Busumbigabo avuga ko urubyiruko rwitegereje iterambere rumaze kugeraho barigejejweho na perezida wa repubulika, bifuza ko yakomeza kuyobora kugirango bazarusheho kugera no ku bindi byinshi.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Mbabazi Rosemary avuga ko kimwe n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu, urwo muri Huye narwo bagiye kurutumikira kuko ngo ari uburenganzira bwabo gusaba ko itegeko nshinga rihinduka, kuko ngo ari nabo baryishyiriraho.
Ati: “Ni uburengenzira bwabo kubisaba kuko nibo bitorera itegeko nshinga, ntabwo riri hejuru y’abanyarwanda. Kimwe n’urundi rubyiruko rero rwagiye rudutuma, aba nabo tugiye kubagereza ibaruwa yabo mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepiteâ€.
Uru rubyiruko rwatanze iyi baruwa isaba ko itegeko nshinga rihinduka, ubwo rwatangizaga ukwezi kwahariwe urubyiruko, kwatangijwe tariki ya 02 Gicurasi 2015.