Abanyarwanda batahuka bavuye Kongo bahakana ibikorwa byo kurasa kuri FDLR
Abanyarwanda batahuka mu Rwanda bavuye mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa bwa Kongo bavuga ko nta bikorwa byo kurasa ku barwnayi ba FDLR kuko iyo iraswaho byari gutuma abanyarwanda bataha ari benshi.
Munyampeta Jermain wari utuye ahitwa rebero muri Masisi avuga ko abagabo batemera gutaha kubera gutinya ibibazo bahurira nabyo mu Rwanda bagahitamo kohereza abagore n’abana basanga hari umutekano bakabona gutaha
Munyampeta avuga atashye wenyine kubera ko umugore yari yaratashye, naho kuba abagabo badataha ngo bishinga imirimo y’ubuhinzi bakora bigatuma badataha.
Munyampeta avuga ko banga gutaha kuko bazi ko ubuzima bwo mu Rwanda bugoranye mu gihe buri kongo bakora ubuhinzi ubundi ntibahure n’amategeko nkuko yubahirizwa mu Rwanda.
Kuba hari abanyarwanda bajya muri FDLR Munyampeta avuga ko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagiye muri FDLR kugira ngo ibakingire n’ubutabera.
Mu banyarwanda 94 batashye tariki ya 5/5/2015 abagabo ni bane, naho abarengeje imyaka 18 ni 40 mu gihe abandi basigaye ari abana.
Ubwo twavuganaga na bamwe mu batashye bavuga ko bavuye mu bice bya Goma, Kibati uduce dusanzwe twegereye u Rwanda, kuba bataratashye ngo nuko bumvaga bashaka kwibera muri Kongo none barabona imibereho ihinduka bagaruka mu gihugu cyabo.
Kamanzi Straton umukozi wa Minisitere yo gucunga Ibiza no gucyura Impunzi ukorera mu nkmabi ya Nkamira avuga ko kuva umwaka wa 2015 watangira abanyarwanda batashye atari benshi naho kuba havugwa ko hari ibitero ku mutwe wa FDLR ngo ntiyemeranya n’ababivuga ko iyo biba umubare w’abanyarwanda bataha wari kwiyongera.
Kamanzi avuga ko kuva ibyo bitero byavugwa hamaze gutaha abanyarwanda batarenze 350 mu gihe, kandi ngo abataha bavuga ko batigeze babona intambara yo kurwanda FDLR mu duce bari batuyemo.
Leta ya Kongo ivuga ko icumbikiye impunzi z’abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi Magana abiri nubwo uyu mubare utavugwaho rumwe na Leta y’u Rwanda hamwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR.